REG BBC yihanije Patriots BBC mu mikino mpuzamahanga ya “Memorial Gisembe”

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Kamena 2017 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

REG BBC yatangiye irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana b’umukino wa Basketball bazize Jenoside mu 1994, itsinda mukeba Patriots BBC ku manota 82 kuri 68.

Nyuma y’uko REG BBC itakaje igikombe cyo kwibuka mu irushanwa ry’amakipe y’imbere mu gihugu itsinzwe na Espoir BBC ku mukino wa nyuma ku manota 61-58, yatangiye neza irushanwa mpuzamahanga n’ubundi ryo kwibuka, itsinda Patriots BBC amanota 82-68.

Uyu mukino wabereye muri Cercle Sportif de Kigali imbere y’abafana batari bake agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganya amanota 22-22.

Mu gace ka kabiri, REG BBC yaje yariye karungu igatsinda ku manota 23-13 ibifashijwemo cyane na Kami Kabange na Ally Kubwimana Kazingufu. Aka gatatu yagatsinze ku manota 21-11 na ho Patriots BBC ibasha gutsinda agace ka nyuma ku manota 22-16.

Mu yindi mikino yabaye muri iri rushanwa, Espoir BBC yatsinze IPRC South amanota 79-64, naho mu bagore APR Women BBC itsinda ASB Scandinavia yo muri Congo Kinshasa amanota 46-41 mu gihe Dynamo y’i Burundi yatsinze BOUNDESS yo muri Congo Kinshasa amanota 63-52.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena

Amakipe y’abagabo

IPRC South – Boundess (Club Rafiki saa 10h00)

Patriots – PJB Goma (CSK saa 12h00)

Espoir BBC – Bynamo (Club Rafiki saa 12h00)

REG BBC– PJB Goma (Stade Amahoro saa 19h00)

IPRC South – Dynamo (Club Rafiki 20h00)

Boundess – Espoir BBC (Stade amahoro saa 20h00)

Amakipe y’abagore

Scandinavia – PJB Goma (SCK saa 14h00)

PGB Goma – APR BBC (SCK 19h00)

Mbere yo gukina, amakipe yombi yabanje gufata umwanya wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside
Abafana bari benshi ku kibuga cya Cercle Sportif de Kigali
Bahufite John utoza REG BBC aganira n'abakinnyi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza