REG BBC yisubije irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka isubiriye Patriots BBC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Kamena 2019 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe cy’Irushanwa Mpuzamahanga ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi ba Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itsinze Patriots BBC ku mukino wa nyuma amanota 74-71.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Kamena 2019, amakipe yombi yahuriye mu mukino ukomeye wabereye muri Petit Stade i Remera.

Patriots BBC ni yo yayoboye umukino mu gace kabanza ku manota 25-15 mu gihe REG BBC yatsinze agace ka kabiri ku manota 17-14.

Agace ka gatatu karangiye amakipe yombi anganya amanota 54-54 nyuma y’uko REG BBC yari imaze gutsinda amanota 20-17, igakuramo amanota yose yarushwaga mu gihe umukino warangiye ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota atatu, yisubiza iri rushanwa itsinze amanota 74-71.

REG BBC na Patriots ni amakipe ari ku ruhembe rw’akomeye muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, BK Basketball National League.

Kaje Elie wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi, 21 mu gihe Nijimbere Guibert wa Patriots BBC yatsinze amanota 20 muri uyu mukino.

REG BBC yashyikirijwe igikombe na sheki ya miliyoni 1 Frw mu gihe Patriots ya kabiri yahawe sheki y’ibihumbi 700 Frw naho Nijimbere Guibert aba umukinnyi w’irushanwa.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, BC Terreur yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze APR BBC amanota 65-55, ihabwa sheki y’ibihumbi 400 Frw.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya mbere yabaye The Hoops yatsinze imikino yose mu itsinda ry’amakipe atanu, yegukana igikombe ihigitse IPRC Huye BBC yongeye kuba iya kabiri nk’uko byagenze umwaka ushize mu gihe APR WBBC yegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize yabaye iya gatatu. Umukinnyi w’irushanwa yabaye Micomyiza Rosine wa The Hoops.

Mu bakanyujijeho mu bagore, REG BBC ni yo yabaye iya mbere naho mu bagabo iya mbere iba UGB BBC.

Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakinnyi ba REG BBC n'aba Patriots BBC bibuka mbere y'umukino
Amakipe yombi yongeye guhurira ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Kapiteni wa REG BBC Kazingufu Ally ashyikirizwa igikombe
REG BBC yisubije irushanwa nyuma yo kongera gutsinda Patriots BBC
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide ashyikirizwa igikombe cy'umwanya wa kabiri
Nijimbere Guibert yabaye umukinnyi w'irushanwa mu bagabo
The Hoops yegukanye irushanwa mu bagore
Kapiteni wa APR BBC y'abagore, Charlotte afata igihembo cy'umwanya wa gatatu
BC Terreur yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye iya gatatu mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza