REG BBC yisubije umwanya wa mbere, Espoir BBC itsinda APR BBC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali yakomeje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, aho hakinwe umunsi wa 14 mu mikino yo kwishyura mu bagabo, wasize REG BBC yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda IPRC- Kigali amanota 91-57 mu gihe Espoir BBC yashimangiye ko ishaka umwanya wa gatatu itsinda APR BBC amanota 69-64.

Iyi mikino yombi yakiniwe kuri Petit Stade mbere y’uko kuri uyu wa Gatatu hizihizwa umunsi w’umurimo. REG BBC yarushwaga inota rimwe na Patriots BBC ya mbere, yasabwaga kwitwara neza muri uyu mukino yahuriyemo na IPRC Kigali ifite abakinnyi bakiri bato kandi b’abahanga.

Ikipe y’umutoza Ngwijuruvugo Patrick ibifashijwemo na Mukengerwa Benjamin, yayoboye agace ka mbere n’amanota 24-11, aka kabiri igatsinda ku manota 29-13, aka gatatu ku manota 21-11 mu gihe agace ka nyuma katsinzwe na IPRC Kigali BBC ku manota 22-17 ibifashijwemo cyane n’abakinnyi bayo barimo Nyamwasa Bruno, Irutingabo Fiston na Mutabaruka Victoire.

Shyaka Olivier wa REG BBC yatsinze amanota 23 muri uyu mukino, afasha ikipe ye kwisubiza umwanya wa mbere n’amanota 27, aho yarushije Patriots BBC ya kabiri inota rimwe mu gihe amakipe yombi amaze gukina imikino 14.

Umukino wari watangiye saa 18:00, warangiye Espoir BBC itozwa na Mwiseneza Maxime itsinze APR BBC y’umutoza Nkusi Aimé Karim amanota 69-64.

APR BBC yari yatangiye neza muri uyu mukino kuko yatsinze agace ka mbere ku manota 20-11 mbere y’uko Espoir BBC yari yagaruye kapiteni wayo Kazeneza Emile Galois iyihindukana, ikayitsinda amanota 24-13 mu gace ka kabiri k’umukino ndetse na 19-7 mu ka gatatu mu gihe APR yongeye kugaruka mu mukino mu gace ka kane, igatsinda ku manota 22-17.

Mu masegonda 35 ya nyuma y’umukino, amakipe yombi yanganyaga amanota 64, Espoir BBC ibifashijwemo n’umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho, Sangwe Armel, ayitsindira amanota atatu yakoze ikinyuranyo mbere y’uko Rukundo Fabrice atsinda andi manota abiri, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota atanu (64-69).

Gutsinda uyu mukino byafashije Espoir BBC gushimangira umwanya wa gatatu n’amanota 23 mu gihe IPRC Kigali BBC ifite amanota 21 ku mwanya wa kane.

Iyi shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali izakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi, aho UR Huye BBC izakira UGB BBC, IPRC Huye BBC yakire APR BBC mu gihe Rusizi BBC izakira Espoir BBC. Ku Cyumweru hazakinwa imikino ibiri, Rusizi BBC yakira UGB BBC mu gihe UR Huye izakira REG BBC.

REG BBC yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda IPRC Kigali BBC
Nizeyimana Patrick agerageza gucenga Nshobozwabyosenumukiza
Kami Kabange yashakaga gutsinda, Mutabaruka Victoire amwima inzira
Abafana n'abana bitwaye neza mu gutsinda amanota, bahabwa amafaranga na Banki ya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza