Toronto Raptors yandikiye amateka kuri Bucks, isanga Golden State ku mukino wa nyuma muri NBA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Gicurasi 2019 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, Toronto Raptors igiye gukina imikino ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, ni nyuma yo gutsinda Milwaukee Bucks mu mukino wa gatandatu wahuje amakipe yombi yo mu Burasirazuba, iyisezerera iyitsinze imikino 4-2.

Toronto Raptors ibifashijwemo na Kawhi Anthony Leonard watsinze amanota 27, agasama n’imipira 17 iva ku nkangara, yatsinze umukino wa gatandatu wabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ku manota 100-94.

Wilwaukee Bucks yihagazeho mu duce tubiri twa mbere, idutsinda kuri 31-18 na 25-19. Agace ka gatatu katsinzwe na Toronto Raptors ku manota 28-26, karangiye iyi kipe yari mu rugo irushwa amanota 15, ariko iza gukuramo iki kinyuranyo ibifashijwe n’abakinnyi bayo barimo Kawhi Leonard, itsinda umukino ku manota 100-94.

Umuyobozi wa Toronto Raptors, Masai Ujiri, yashimangije Leonard wabaye umukinnyi w’umwaka mu 2014, aho yafashije Toronto cyane muri uyu mukino, avuga ko ari iby’agaciro kumugira mu ikipe.

Ati ”Ni we mukinnyi wa mbere mwiza uri muri iyi shampiyona ndetse na twe twishimira kuba tumufite muri Toronto.”

Mu mikino ya nyuma ihuza amakipe yabaye aya mbere mu Burasirazuba no mu Burengerazuba, Toronto Raptors izakira Golden State Warriors mu mukino wa mbere uzaba mu ijoro ryo ku wa Kane, aho na bo bazatanguranwa gutsindana imikino ine.

Golden State Warriors ifite igikombe cya NBA inshuro ebyiri ziheruka, yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatanu yikurikiranya nyuma yo gusezerera Portland Trail Blazers iyitsinda imikino 4-0 mu mikino ihuza amakipe yo mu Burengerazuba.

Kawhi Leonard yafashije cyane Toronto Raptors
Kyle Lowry wa Toronto Raptors mu kirere ashaka uko atsinda
Toronto Raptors yageze ku mukino wa nyuma wa NBA ku nshuro ya mbere, aho izahura na Golden State Warriors

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza