U Rwanda rwahawe isomo na Misiri mu gikombe cya Afurika

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball iri mu gikombe cya Afurika kiri kubera mu Birwa bya Maurices yatsinzwe itababariwe n’iya Misiri itsindwa ku manota 101 kuri 45.

Ikipe y’u Rwanda kuri uyu wa Kane yari yatsinzwe na Algeria mu mukino ubanza ku manota 61 kuri 39; mu mukino wa kabiri yakinnye kuri uyu wa Gatanu na Misiri yatsinzwe irushwa cyane ku manota 101 kuri 45 gusa.

Mu gace ka mbere abasore bayobowe n’umutoza Moise Mutokambali batsinzwe amanota 31 bafite icyenda; aka kabiri Misiri igira 20 u Rwanda rutsinzemo 15.

Nyuma y’akaruhuko, Misiri yarushije ingimbi z’u Rwanda itsinda agace ka gatatu ku manota 25 kuri atandatu naho aka nyuma igatsinda ku manota 25 kuri 15 y’u Rwanda.

Mu itsinda B u Rwanda rurimo, rusigaje guhura na Madagascar ruzakina nayo kuwa Gatandatu, tariki 15 Nyakanga, nyuma rukazongera guhura n’aya makipe yose mu mukino yo kwishyura ari nabwo ruzamenya niba rubona itike yo kuva mu matsinda.

Ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 16 iri mu gikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza