Umunyarwanda yabonye impamyabushobozi y’ubutoza muri Basketball muri Amerika

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Kamena 2017 saa 04:47
Yasuwe :
2 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatanze impamyabushobozi ku batoza mu cyiciro cya ‘USA Basketball Gold Coach License’, barimo Yves Nkurunziza, Umunyarwanda wa mbere ugeze kuri uru rwego.

Nyuma y’abakinnyi b’Abanyarwanda barimo Furaha Cadeau De Dieu, Shema Osborn, Nkusi Arnaud na Kisa Enoch Kyeyune bagiye gukina muri shampiyona z’amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwa mbere u Rwanda rushobora no kubona umutoza uri kuri urwo rwego mu myaka iri imbere.

Yves Nkurunziza yamenyekanye nk’umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi muri shampiyona y’u Rwanda ya 2006 ubwo yakinaga muri Cercle Sportif de Kigali yavuyemo 2009 ajya muri Kaminuza ya Ndejje muri Uganda.

Nyuma yo gusoza gukina, Yves Nkurunziza yatangiye umwuga wo gutoza Basketball ahereye muri St Joseph Kabgayi aho yatwaye igikombe cya ‘interscolaire’ 2011.

Nyuma y’uyu mwaka Nkurunziza yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomeza amasomo yo gutoza uyu mukino. Ibyo yaharaniye yabigezeho kuko yamaze guhabwa impamyabushobozi ku batoza mu cyiciro cya ‘USA Basketball Gold Coach License’.

Uyu mugabo yatangaje ko yishimiye cyane kuba umunyarwanda wa mbere ugeze kuri uru rwego.

Yagize ati “Ubu ndumva ntuje muri njye kuko inzozi zanjye ndazikabije nyuma y’igihe nzitegereje. Icyo ngiye gukora ni ugushaka uburyo nsangiza ubu bumenyi bagenzi banjye b’abatoza n’abakinnyi b’Abanyarwanda muri rusange”.

Amasomo Nkurunziza na bagenzi be bari bamaze hafi umwaka bahabwa yatanzwe n’impuguke z’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika n’ikigo ‘Enforcement Certification and Approvals Group (ECAG)’ bafatanyije n’abatoza bazwi muri NBA nka; Jay Wright na Don Showalter ari na bo batanze impamyabumenyi.

Niwe munyarwanda wa mbere usoje amasomo yo gutoza Basketball atangwa n'ishyirahamwe rya Basketball muri USA
Nkurunziza yatojwe n'ibihangange birimo Jay Wright usanzwe ari umutoza wa Villanova Wildcats
Umutoza w'ikipe y'igihugu ya USA y'ingimbi Don Showalter yashimiye Nkurunzinza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza