Umuriro ugiye kongera kwaka hagati ya REG BBC na Patriots BBC zihatanira igikombe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 26 Nyakanga 2017 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’iki cyumweru kuri Petit Stade i Remera, REG BBC izongera gucakirana na Patriots BBC mu mukino wa gatatu uganisha ku kwegukana igikombe cya “Playoffs” cy’uyu mwaka.

Mu mikino ibiri yabanje guhuza aya makipe yagaragaje urwego ruri hejuru uyu mwaka, REG BBC ari nayo yegukanye igikombe cya shampiyona, yatsinze uwa mbere ku manota 82-75 naho mu wa kabiri, Patriots BBC irayigaranzura iyitsinda ku manota 83-77.

Nk’uko Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball ryabitangaje, umukino wa gatatu ugomba kuba kuri uyu wa Gatanu tari 28 Nyakanga nubundi muri Petit Stade ukazatangira saa mbili z’ijoro.

Mu kiganiro Bahufite John utoza REG BBC yagiranye na IGIHE yavuze ko nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ku mwaka wa mbere ikipe ibayeho igomba no gutwara “Playoffs” kugira ngo igaragaze ko ibyo yakoze bitayigwiririye.

Yagize ati “Tumaze iminsi twitegura, twabonye umwanya wo gukosora amakosa twakoze mu mikino ibiri yabanje. Intego ni uko tugomba kwegukana playoffs tukagaragaza ko twatwaye igikombe cya shampiyona tugikwiriye.”

Ku rundi ruhande, kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Arstide yabwiye IGIHE ko gutsinda REG BBC bitoroshye kubera abakinnyi ifite benshi bafite inararibonye ariko we na bagenzi be bazi uburyo bazitwara kandi bagatsinda.

Yagize ati “Twiteguye neza. Ni umukino utazaba woroshye. Tugomba kugabanya amakosa menshi mu gutakaza imipira, gukina imipira yihuta kandi tukanugarira neza.”

“Navuga ko REG BBC ifite aba pivo beza kandi bafite inararibonye. Iyo ukina n’ikipe nk’iyo bigusaba kwirinda ko ikujya imbere amanota menshi kuko kuyakuramo byagorana.”

Nk’uko biteganyijwe aya makipe uko ari abiri azatanguranwa gutsinda imikino itatu, izabigerago mbere ikaba ari yo izegukana igikombe.

Uyu mukino uzabanzirizwa n’uwa IPRC South na APR BBC mu bakobwa na bo bahatanira igikombe cya Playoffs uzatangira saa 18h00 kwinjira bikaba ari 1000 Rwf ahasanzwe na 3000 Rwf mu myanya y’icyubahiro.

Aya makipe yagaragaje guhangana gukomeye umwaka ushize muri shampiyona
Hakizimana Lionel wa Patriots BBC (iburyo) na Kami Kabange wa REG BBC (ibumoso) utazakina uyu mukino kubera imvune
Mugabe Arstide yavuze ko REG BBC atari ikipe yoroshye ariko bazahangana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza