Zone 5: Impamvu IPRC South yategewe imodoka andi makipe agahabwa indege

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwagombaga guhagararirwa n’amakipe atatu mu mikino y’Akarere ka Gatanu ihuza ayahize ayandi muri Afurika y’u Burasirazuba (Zone 5) iri kubera muri Uganda ariko hagiye abiri gusa, Patriots BBC na APR BBC y’abagore naho IPRC South yikuramo ivuga ko Minisiteri ya Siporo n’Umuco yayisuzuguye.

Imbarutso y’iki kibazo ni uko mu gihe andi makipe, Patriots BBC yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagabo na APR BBC yagitwaye mu bagore, ku wa Gatandatu zategewe indege zijya muri Uganda i Lugogo ahabera aya marushanwa. Mbere y’umunsi umwe, kuwa Gatanu IPRC South yatwaye igikombe cya PlayOffs mu bagabo, yari yamenyeshejwe ko yo izagenda na bisi ku butaka.

Nk’uko Ushinzwe imikino muri IPRC South, Nshizirungu Jean Claude, yabitangarije IGIHE, ibi babifashe nk’agasuzuguro n’itonesha kuba MINISPOC yafasha amakipe amwe kugenda n’indege bo bagahabwa bisi ndetse bafata icyemezo cyo gusezera mu irushanwa.

Yagize ati “Impamvu tutagiyeyo ni uko tutafashwe kimwe n’andi makipe kandi twese twari tugiye guhagararira igihugu. Andi makipe yategewe indege naho twe tubwirwa ko tugomba kugenda tunyuze iy’ubutaka, ibintu tutakiriye neza ndetse tubimenyesha Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) gusa ntacyo babikozeho.”

Ntabwo twashoboye kuvugana na Bugingo Emmanuel, Ushinzwe imikino muri MINISPOC ngo asobanure imiterere y’iki kibazo gusa mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, FERWABA yandikiye IPRC South iyimenyesha impamvu y’iki cyemezo.

Iyi baruwa yanditswe kuwa Gatanu tariki 29 Nzeri 2017, igashyirwaho umukono na Mugwiza Desiré uyobora FERWABA, isubiza iyo IPRC South yari yanditse imenyesha ko itakitabiriye aya marushanwa, bayisobanurira ko bishobora kuyigiraho ingaruka ariko yakomeje gutsimbarara ku cyemezo yafashe.

Mu mpamvu yagaragaje zatumye IPRC South itegerwa bisi andi makipe yahawe indege, FERWABA yasobanuye ko MINISPOC yayemereye amatike 15 y’indege kuri buri kipe igiye kwitabira ariko yaregukanye igikombe cya shampiyona bivuze ko yagombaga guhabwa Patriots BBC mu bagabo na APR BBC mu bagore.

FERWABA mu rwego rwo gufasha IPRC South mu rugendo, yashatse amafaranga yo gukodesha bisi yihariye yagombaga kubatwarana n’abasifuzi mpuzamahanga b’u Rwanda bari bagiye muri aya marushanwa, abatoza b’amakipe y’igihugu n’abandi bo mu makipe ya Patriots BBC na APR BBC batari babashije kugenda n’indege.

Nshizirungu yavuze ko nubwo habayeho iki kibazo, ubusanzwe bakorana neza na FERWABA kandi bazakomeza kwitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu nk’uko bisanzwe kandi bakaba biteguye no kuzakira ingaruka zishobora kuzaterwa n’icyemezo bafashe mu gihe FIBA yabakurikirana.

Amakipe yahagarariye u Rwanda amaze gukina imikino ibiri muri Zone 5. Patriots BBC yayitsinze yombi, harimo uwo yihanije Hawassa City yo muri Ethiopia ku manota 110 – 43 na Savio yo muri Tanzania 79-50; mu gihe APR BBC y’abagore yatsinzwe na KCCA ku manota 57-45, na yo itsinda Don Bosco yo muri Tanzania ku manota 84 kuri 74.

IPRC BBC yarivumbuye yanga kwitabira imikino ya Zone 5
Ibaruwa FERWABA yandikiye IPRC South
Patriots BBC niyo yaserukiye u Rwanda mu bagabo gusa
APR BBC y'abagore yatangiye irushanwa rya Zone 5 itsindwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza