Zone 5: Patriots BBC yihanangirije Abanya-Ethiopia, APR y’abagore ihabwa isomo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 03:14
Yasuwe :
1 0

Mu mikino y’Akarere ka Gatanu ihuza amakipe yahize ayandi mu bihugu by’Akarere ka Afurika y’u Burasirazuba muri basketball ari kubera mu Mujyi wa Kampala ku kibuga cya Lugogo, ikipe ya Patriots BBC yatangiye neza yihaniza Hawassa City ku manota 110 kuri 43 naho APR BBC y’abagore itsindwa na KCCA ku manota 57-45.

U Rwanda rwagombaga guhagararirwa n’amakipe atatu muri aya marushanwa yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira gusa IPRC South yafashe icyemezo cyo gusezera ku munota wa nyuma ivuga ko Minispoc yakoresheje itonesha iyiha amatike yo kugenda na bus mu gihe andi makipe, Patriots BBC na APR BBC y’abagore zahawe amatike y’indege nyamara zose ziserukiye igihugu.

Aya makipe yabashije kugenda yakinnye imikino ya mbere uyu munsi, APR BBC y’abagore itsindwa na KCCA yo muri Uganda ku manota 57-45 na ho mu bagabo, Patriots BBC itanga isomo kuri Hawassa City yo muri Ethiopia iyitsinda ku manota 110 kuri 43.

Amakipe y’abagore yitabiriye aya marushanwa arimo UCU Lady Canons, KCCA Leopards za Uganda, Equity (Kenya), KPA (Kenya), Don Bosco (TZ), APR (Rwanda) na Horseed (Somalia) mu gihe mu bagabo harimo amakipe umunani agabanyije mu matsinda abiri.

Patriots BBC y’u Rwanda iri mu itsinda rya mbere hamwe na City Oilers ifite iki gikombe giheruka, Hawassa City, Savio BBC naho itsinda rya kabiri ririmo Betway Power, Gondar City, ABC na KPA.

PatriotsBBC yatangiye iyi mikino itanga isomo ku ikipe byahuye
Abakobwa ba APR BBC batangiye batsindwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza