FERWABA igiye gutangira kuzamura abana bato

Yanditswe na
Kuya 2 Gicurasi 2012 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaboko wa Basket-Ball (FERWABA) rigiye gutangira gutegura abana bakiri bato.
Ibi biratangazwa na Desiré Mugwiza watorewe kuyobora FERWABA. Yahoze ari umuyobozi w’ikipe ya APR Basket-Ball club, aratangaza ko mu mwaka agiye kumara ayobora FERWABA, agiye kwibanda ku kuzamura abana bakiri bato kugira ngo bazavemo abakinnyi beza bo mu gihe kiri imbere ndetse no kwitegura irushanwa ry’abatarengeje imyaka 18 rizahuza amakipe abaziwa muri Zone ya gatanu.
Mugwiza arateganya (...)

Mugwiza arateganya na none gukorana binoze na Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugira ngo bafatanye gutegura abakinnyi beza b’Abanyarwanda.

Mugwiza asimbuye kuri uyu mwanya Lt. Eric Kalisa Salongo weguye kuri uyu murimo mu mpera za 2011 ku mpamvu ze bwite. Mu bandi batorewe imyanya y’ubuyobozi muri FERWABA hari Freddy Makuza wagizwe visi Perezida wa mbere wungirije na Jean Claude Murigo yagizwe visi perezida wa kabiri wungirije.

Richard Mutabazi yatorewe kuba umunyamabanga mukuru, Alice Muhongerwa agirwa umubitsi, Ismail Uwimana aba umujyanama mu by’amategeko naho Richard Nyirishema aba umujyanama mu bya tekinike. Desiré Mugwiza yakomeje atangaza ko ibyo biyemeje ni babigeraho bizaba ari intsinzi kuri FERWABA.

Mugwiza watorewe kuyobora FERWABA yigeze no kuba umukinnyi wa Basket –ball aho yakiniye ikipe yahoze yitwa Okapi.

Shampiyona ya Basket- ball iteganyijwe gutangira muri uku kwezi kwa Gatanu. Umwaka ushize KBC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagabo naho APR BBC yegukana igikombe cya Playoffs mu bagabo no mu bagore.

Hejuru ku ifoto: Desiré Mugwiza watorewe kuyobora FERWABA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza