Kwamamaza

Ikipe y’igihugu igeze ku mukino wa nyuma muri Basketball

Yanditswe kuya 26-01-2013 saa 11:24' na Vénuste Kamanzi
     


Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball iri mu marushanwa y’akarere ka gatanu muri Tanzania, yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Somalia ku manota 86 kuri 83.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu kiganiro 10 Sports, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball iri muri Tanzania, Mutokambali yavuze ko ikipe y’igihugu ya Somalia yagize ikibazo gusa cyo kuba yari ishingiye ku mukinnyi umwe wari wanabatsindiye amanota 61 kuri 83, yavamo yuzuje (...)

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball iri mu marushanwa y’akarere ka gatanu muri Tanzania, yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Somalia ku manota 86 kuri 83.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu kiganiro 10 Sports, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball iri muri Tanzania, Mutokambali yavuze ko ikipe y’igihugu ya Somalia yagize ikibazo gusa cyo kuba yari ishingiye ku mukinnyi umwe wari wanabatsindiye amanota 61 kuri 83, yavamo yuzuje amakosa atanu bagahita babigaranzura bakabatsinda.

Habura iminota itatu ngo umukino urangire, Somalia yarushaga u Rwanda amanota arindwi, nyuma yo gutakaza umukinnyi wari ukomeye ni bwo yatsinzwe.

Iyi ntsinzi yahaye amahirwe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gukina umukino wa nyuma uzayihuza n’ikipe ya Misiri, izatsinda ikazitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

Imikino ya Basketball mu karere ka Tanzania harimo kubera n’imikino y’akarere ka gatanu, ariko mu bagore ikipe y’u Rwanda ikaba itarimo kwitwara neza cyane.

(Ifoto: Internet)

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved