Abakobwa 20 nibo batsinze ikizamini cya mbere cy’ubusifuzi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 27 Mutarama 2013 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Kuwa gatanu tariki ya 25 Ukuboza 2013 kuri Sitade Amahoro habereye ibizamini bibanza ku bashaka kuba abasifuzi b’umupira w’amaguru, muri 79 batsinze 20 ni abagore.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe , Nkubito Athanase uyobora komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA yatangaje ko bishimiye umubare w’abaje gukora ibizamini, ati “Haje abantu benshi barenga ijana, gusa nyuma yo gusuzuma twasanze abari bujuje ibyangombwa byo gukora ibizamini ari 106 harimo abagore 29, nyuma y’ibizamini abatsinze (...)

Kuwa gatanu tariki ya 25 Ukuboza 2013 kuri Sitade Amahoro habereye ibizamini bibanza ku bashaka kuba abasifuzi b’umupira w’amaguru, muri 79 batsinze 20 ni abagore.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe , Nkubito Athanase uyobora komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA yatangaje ko bishimiye umubare w’abaje gukora ibizamini, ati “Haje abantu benshi barenga ijana, gusa nyuma yo gusuzuma twasanze abari bujuje ibyangombwa byo gukora ibizamini ari 106 harimo abagore 29, nyuma y’ibizamini abatsinze igitsina gore ni 20 n’abagabo 59”.

Nkubito yakomeje atangaza ko aba batsinze aribo bazakomeza gukurikirana amahugurwa asanzwe bigishwa amategeko n’ibindi byose bigendanye n’imisifurire mu mupira w’amaguru ko nyuma bazongera bagakora ikizamini abagitsinze akaba aribo bazaba abasifuzi bazakomeza gukurikiranwa.

Kwinjiza abasifuzi bashya ngo bizafasha umupira w’u Rwanda kugira abasifuzi benshi kandi bakiri bato kuko ubu hari amarushanwa n’imikino myinshi igomba gusifurwa n’ababizi.

Nsengiyumva Jean de Dieu Umwe mu bakoze ibizamini, uzwi ku izina rya Inzaghi yavuze ko ibizamini bitari byoroshye, ati “Twakoze ibizamini birimo kwiruka ahantu harehare tuzenguruka ikibuga cya sitade amahoro inshuro 7 mu minota 12, nyuma twakoze icyo kwiruka twihuta ahantu hareshya na metero mirongo 40, nkaba mbona nubwo ibi bizame byari bikomeye biba bicyenewe kuko gusifura ari ibintu biba bigomba gukorwa n’ubishoboye ngo ejo n’ejo bundi bitazabyara ibibazo wasifuye nabi”.

Iki kizamini gikozwe nyuma y’aho FERWAFA yatanze itangazo isaba abifuzi kuba abasifuzi b’umupira w’amaguru mu rwego rwo kongera umubare w’abasifuzi mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza