IGIHE.com > Imikino > Football

Abatoza ba ruhago mu Rwanda, barahugurirwa gutoza ku rwego mpuzamahanga


Yanditswe kuya 7-09-2012 - Saa 05:25' na Aimant Kwizera

Nyuma y’aho mu Rwanda abataza b’umupira w’amaguru barenganga imbibe z’u Rwanda ari mbarwa, ku itariki 05 Nzeri 2012 hatangiye amahugurwa yo kuzamura ubumenyi bwabo kuburyo bazajya batoza no ku ruhando mpuzamahanga.

Amahugurwa y’abatoza 30, ari kubera ku Ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru i Remera.
Ayo mahugurwa ni yo mu rwego C, ategurwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika( CAF) ; ahagarariwe n’umutoza mpuzamahanga Niyonzima Dominique woherejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi( FIFA). Niyonzima akomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Ubusanzwe mu Rwanda hari abatoza 2 mpuzamahanga, aribo Antoine Rutsindura na Aloys Kanamugire. Aba babiri nabo bari mu bari guhugura hiyongeyeho Richard Tardy, umuyobozi mukuru mu bya tekiniki mu Ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka17.

Antoine Rutsindura yatangarije IGIHE ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abatoza b’abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga, kuburyo bazahabwa impamyabunyi bakaba bashobora no kurenga imbibi z’u Rwanda.

Abajijwe icyagendeweho kugira ngo hahugurwe abatoza 30 gusa kandi mu Rwanda hari abatoza barenga abo, Rutsindura yasubije ibyagendeweho ari , iby’ingenzi akaba byibuze umutoza hari andi mahugurwa yakoze, kandi akaba afite ikipe atoza. Hitawe kandi ku mashuli yize ; kuba azi kuvuga no kwandika neza icyongereza cyangwa igifaransa byiyongera ku kinyarwanda ; kuba azi gukoresha neza mudasobwa.

Ariko Rutsindura avuga ko gahunda y’amahurwa itarangiriye aha, hazategurwa andi mahugurwa.

Seninga Innocent, umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abari n’ abategarugori uri guhugurwa, avuga ko amahugurwa azamugirira akamaro, kuburyo yizeye ko ibyo azahakura azabishyira mu bikorwa amaze kurangiza amahugurwa. Akavuga ko amahugurwa yarakenewe. Ati “nsanzwe ndi umutoza, ariko kwiga ni uguhozaho, nagize amahirwe yo kuba noneho ndigukora amahugurwa mu rwego mpuzamahanga niyo mpamvu ntashobora gupfusha amahirwe ubusa”.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!