Amakipe azakina igikombe cy’isi U20 yamenye amatsinda aherereyemo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Mata 2013 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Mu mikino yo guhatanira igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cy’abatarengeje imyaka 20 izabera muri Turikiya hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga uyu mwaka, amakipe yo muri Afurika yamaze kumenya amatsinda aherereyemo.
Amakipe ya Afurika yabonye itike yo kujya muri iyi mikino, ni Misiri iherutse kwegukana igikombe cya Afurika U20, Ghana yagarukiye ku mukino wa nyuma, Mali na Nigeria zagarukiye muri ½ cy’iyi mikino.
Uko amakipe azahura mu matsinda:
Itsinda A ririmo U Bufaransa, (...)

Itsinda A ririmo U Bufaransa,
Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Espagne na
Ghana

Itsinda B: Cuba,
Nigeria,
Repubulika ya Korea na
Portugal

Itsinda C : Colombia,
Turikiya,
Australia,
na Salvador

Itsinda D: Mexico,
Mali,
Paraguay,
n’U Bugereki

Itsinda E: Chili,
U Bwongereza,
Misiri na
Iraq

Itsinda F : New Zealand, Uruguay,Uzbekistan na Croatia

Igikombe cy’isi cy’abatarengje imyaka 20 cyabereye muri Colombia mu mwaka wa 2011, cyegukanywe na Brazil nyuma yo gutsinda Portugal ku mukino wa nyuma ibitego 3 kuri 2.

Imikino y’igikombe cy’isi uyu mwaka muri Turikiya izarangira ku itariki 21 Kamena irangire ku wa 13 Nyakanga 2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza