Amavubi azitabaza abakinnyi 10 babigize umwuga

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Milutin Sredojevic Micho, yasohoye urutonde rw’abakinnyi 24, ku wa 14 Werurwe, azitabaza mu gushakisha itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Brasil mu 2014.
Nk’uko umutoza Micho yabitangaje, abakinnyi 24 yahamgaye barimo 10 bakina hanze ari na bo azitabaza ku mukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Libiya, ku itariki ya 20 Werurwe 2013 uzabera mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko abakinnyi babigize umwuga bakina hanze y’igihugu ko biteganijwe ko uwa nyuma azagera mu (...)

Umutoza w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Milutin Sredojevic Micho, yasohoye urutonde rw’abakinnyi 24, ku wa 14 Werurwe, azitabaza mu gushakisha itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Brasil mu 2014.

Nk’uko umutoza Micho yabitangaje, abakinnyi 24 yahamgaye barimo 10 bakina hanze ari na bo azitabaza ku mukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Libiya, ku itariki ya 20 Werurwe 2013 uzabera mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko abakinnyi babigize umwuga bakina hanze y’igihugu ko biteganijwe ko uwa nyuma azagera mu Rwanda ku itariki ya 19 Werurwe 2013.

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” mu itsinda H irimo, amakipe arigize uretse u Rwanda nta n’imwe itarakandagira mu mikino yo guhatanira igikombe cy’Isi. Muri iryo tsinda Benin iza ku isonga n’amanota 4, ikurikirwa na Mali na Algeria zinganya amanota 3 na ho u Rwanda rukaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu ariko bakina mu Rwanda baratangira umwiherero kuri uyu wa gatanu tariki 15 Werurwe 2013.

Abakinnyi bahamagawe

Mu izamu hahamawe Gerard Bikorimana (Rayon sport), Mutabazi Jean Paul (Muhanga Fc), Mutuyimana Evariste (Police FC) na Ndoli Jean Claude (APR FC).

Mu bakina inyuma hahamagawe Mbuyu Twite (Yanga), Steven Godfroid (Union Saint Giloise), Edwin Ouon (AEL), Solomon Nirisarike (Royal Anwerp), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Abuba Sibomana (Rayon Sports), Twagizimana Fabrice (Police Fc) na Kalisa Mao (TP Mazembe).

Abakina hagati ni Iranzi Jean Claude (APR FC), Butera Andrew (APR FC), Tumaine Ntamuhanga (APR FC), Aphrodise Hategekimana (Rayon Sports), Haruna Niyonzima (Yanga), Patrick Sibomana (Isonga Fc) na Karekezi Olivier (CA Bizertin).

Ba rutahizamu : Elias Uzamukunda (AS Cannes), Peter Kagabo (Police FC), Jessy Reindorf (UR Namur), Dady Birori (As Vita) na Medie Kagere (Police FC).

Umutoza Milutin Sredojevic Micho na FERWAFA mu itangazwa ry'abakinyi bazakinira Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza