IGIHE.com > Imikino > Football

Amavubi yareze Botswana gukinisha abakinnyi barengeje imyaka 17


Yanditswe kuya 24-10-2012 - Saa 06:04' na Emmanuel Kanamugire

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagejeje ikirego mu Ishyiramwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF), rirega Botswana ko yakinishije abakinnyi barengeje imyaka 17 mu irushanwa Amavubi y’u Rwanda aherutse gusezezerwamo n’ikipe ya Bptswana.

Ikinyamakuru The new Times cyatangaje ivuga ko abakinnyi bagera kuri batandatu ba Botswana, ari bo bakinishijwe mu irusharwa ry’abatarengeje imyaka 17 nyamara bayirengeje, mu mukino ikipe y’u Rwanda yatsindiwe kuri penaliti.

Abo bakinnyi ni Kgosipula Keeagile (no.16), Outlule Wakgotra (no.4), Djisele Lebogang (no.6), Daniel Kedidmetse (no.1), Kebue Thato (no.21) na Patrick Ramatrapeng Thatayaone (no.7).

Umuyobozi wa FERWAFA, Celestin Ntagungira, yemeje ko iki kibazo bamaze kukigeza kuri CAF ngo abe ariyo igifataho imyanzuro.

Ntagungira yemeje ko bamaze kwishyura amadolari 1200 aherekeza ikirego muri CAF, kandi ko bafite ibimenyetso bihagije ko bariya bakinnyi barengeje imyaka 17.

Ntagungira yagize ati “twabonye mbere ko abakinnyi bagera kuri batandatu barengeje imyaka mbere y’umukino, twabibwiye abasifuzi ariko abakinnyi barakinnye. Dutegereje umwanzuro wa CAF”.

Mu mukino ubanza muri Botswana Amavubi yahatsindiwe igitego kimwe ku busa, mu mukino wo kwishyura Amavubi yishyuye icyo gitego asezererwa kuri penaliti 6 kuri 5.

Aya makipe arahatanira kujya mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2013.

Ibiregwa Botswana biyihamye yahanishwa kuvanwa mu irushanwa hagakomeza Amavubi. Izakomeza muri zombi irasabwa gutsinda umukino n’izatsinda hagati ya Algeria na Sudan.

Sudan iyi ikaba yarakomeje n’ubwo yari yatsinzwe na Somalia imikino yombi, ariko bakaza gusanga Somalia yarakinishije abakinnyi barengeje imyaka.

IBITEKEREZO
Nonese mu Rwanda mwe ntimubakinisha ? Usanga umukinnyi arinda asaza agikinira junior, abenshi usanga barahinduje imyaka. Mushobora kubarega mugasanga namwe barabareze. Iki ni nacyo gituma umupira w'u Rwanda utabyazwa umusaruro kubera kwikubira ntibahe amahirwe abandi bashobora kuba bagira ikindi bakora.
Musubize25.10.2012 saa 12:44
ybuaokpogrfa
Biramutse botswana itsizwe byaba aribyiza kukizere cya bariya bana
Musubize24.10.2012 saa 10:04
Nkackson

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!