Amavubi yerekeje muri CECAFA i Kampala

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 23 Ugushyingo 2012 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Ubwo ku wa gatandatu tariki ya 24 kugeza tariki 8 Ukuboza 2012, amakipe y’ibihugu byo muri aka karere biza kuba bihatana mu mupira w’amaguru mu irushanwa rya CECAFA, abakinnyi bazakinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi bamenyekanye.
Umutoza w’Amavubi Sredojevic Milutin Micho yajyanye Abakinnyi 20.
Mu izamu hari Ndoli Jean Claude, Ndayishimiye Jean Luc Bakame na Nzarora Marcel.
Abakina inyuma hagiye Michel Rusheshangoga, Bariyanga Hamdan, Emery Bayisenge, Nshutinamagara Ismael Kodo, (...)

Ubwo ku wa gatandatu tariki ya 24 kugeza tariki 8 Ukuboza 2012, amakipe y’ibihugu byo muri aka karere biza kuba bihatana mu mupira w’amaguru mu irushanwa rya CECAFA, abakinnyi bazakinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi bamenyekanye.

Umutoza w’Amavubi Sredojevic Milutin Micho yajyanye Abakinnyi 20.

Mu izamu hari Ndoli Jean Claude, Ndayishimiye Jean Luc Bakame na Nzarora Marcel.

Abakina inyuma hagiye Michel Rusheshangoga, Bariyanga Hamdan, Emery Bayisenge, Nshutinamagara Ismael Kodo, Twagizimana Fabrice na Ngirinshuti Mwemere.

Hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Uwimana Jean d’Amour, Ntamuhanga Tumaine Titi, , Niyonzima Haruna, Tibingana Mwesigye Charles na Jean Claude Iranzi

Ba rutahizamu, Umutoza yajyanye ni Daddy Birori, Sina Jeome, Jimmy Mbaraga, Imran Nshyimiyimana na Mubumbyi Bernabé.

Amavubi ari mu itsinda rya gatatu ririmo Malawi, Zanzibar na Eritrea.

Umukino wa mbere, Amavubi azacakirana na Malawi ku itariki ya 26 Ugushyingo 2012

Itsinda rya A rigizwe na: Uganda, Ethiopia, Kenya ndetse na Sudan y’Amajyepfo.

Itsinda B: Sudan y’Amajyaruguru, Tanzania, Burundi na Somalia.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza