IGIHE.com > Imikino > Football

Arsenal FC yatsinze Olympiakos mu irushanwa rya UEFA


Yanditswe kuya 4-10-2012 - Saa 01:18' na Innocent Ndahiriwe

Mu irushanwa ryo guhatanira igikompe cy’amakipe y’umupira w’amaguru yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi(UEFA), Arsenal yatsinze Olympiakos ibitego 3-1 mu mukino wabaye kuwa 3 Nzeri 2012 ku kibuga cya Arsenal (Emmirates).

Uyu mukino wo mu itsinda rya B, igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 42 gitsinzwe na Gervinho , igitego cya kabiri gitsindwa na Lukas Podolski ; icyanyuma gitsindwa na Ramsey mu minota y’inyongera.

Igitego rukumbi cya Olympiakos cyatsinzwe na Mitroglou ku munota wa 45.

N’ubwo ikipe ye yatsinze, umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger , mbere y’umukino yari yatangaje ko abakinnyi be badahagaze neza nyuma yo gutsindwa na Chelsea mu mpera z’icyumweru gishize.

Oxlade-Chamberlain yasimbuwe na Walcott ku munota wa 70, Podolski asimburwa na Ramsey ku munota wa 79, naho Gervinho aza gusimburwa na Giroud ku munota wa 79.

Umukino wabonetsemo amakarita 2 y’umuhondo, ku bakinnyi nka Koscielny wa Arsenal na Contreras wa Olympiakos.

Impuzandengo yo kwiharira umupira muri rusange, Arsenal yagize 57% mu gihe Olympiakos yagize 43%.
Gutsinda kwa Arsenal, byatumye iza ku mwamya wa mbere n’amanota 6 nyuma y’uko Schalke 04 inganyirije na Montpelier.

Indi mikino yabaye, amakipe yatsindanye ku buryo bukurikira :

• Zenit St P’sbg 2 - 3 AC Milan
• Ajax 1 - 4 Real Madrid
• Anderlecht 0 - 3 Malaga
• Dynamo Kiev 2 - 0 Din Zagreb
• FC Porto 1 - 0 Paris SG
• Man City 1 - 1 Borussia Dortmund
• Schalke 04 2 - 2 Montpellier

IBITEKEREZO
Eric erega koko andi makipe n'amakipe y'amafranga na publicite ariko Arsenal nikipe ya football kweri kweri ubuse koko wambwira gute ukuntu umuntu nka Gibs ahagarika Torres wa miliyoni55 akamubuza gukina ese wambwiragute ukuntu
Musubize5.10.2012 saa 07:38
kanama
iyi ni equipe y'ikitegererezo . mukomerezaho kujya muduha amakuru yose ajyanye nayo bishobotse kubera nyikunda cyane mmwajya muyanyohereza kuri e-mail yanjye. murakoze
Musubize4.10.2012 saa 08:51
NIYONGABO ERIC

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!