Aba-Rayon i Nyamirambo mbere yo guhabwa igikombe cya shampiyona (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Nyakanga 2017 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Ibihumbi by’abakunzi ba Rayon Sports baturutse imihanda yose y’igihugu berekeje kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ahabera umukino wa gicuti hagati y’iyi kipe na Azam FC ari nawo igomba guhabwaho igikombe cya shampiyona 2016/17 yegukanye.

Abafana bambaye imyenda y’ubururu n’umweru biganjemo abibumbiye mu matsinda nka March Generation, Gikundiro Forever, The Bue Family Fan Club n’andi yarahiriye kuzagwa inyuma iyi kipe iza ku isonga mu gushyigikirwa na benshi.

Batangiye kwinjira muri Stade aho bagiye kwihera amaso ku maso ikipe yabo ishyikirizwa igikombe cya shampiyona mu birori baherukaga kubona mu 2013, icyo gihe byari byabereye kuri Stade Amahoro.

Amafoto: Manzi Rema Jules


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza