Abafana ba Rayon Sports basazwe n’ibyishimo bahundagaza amafaranga kuri Ulimwengu (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 5 Gicurasi 2019 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Abafana ba Rayon Sports basazwe n’ibyishimo nyuma y’uko rutahizamu Jules Ulimwengu yari amaze kubatsindira igitego cyabahesheje amanota atatu kuri Police FC, mu kumwitura bamuhungagazaho amafaranga muri Stade Amahoro.

Ni igitego kivuze byinshi kuko cyatumye Rayon Sports inyura kuri APR FC ifata umwanya wa mbere muri shampiyona, mu gihe ibura imikino ine gusa ngo irangire.

Nyuma yo kugera mu rwambariro na bagenzi be, Ulimwengu yahamagawe n’abafana agaruka mu kibuga ari kumwe n’umwe mu bashinzwe ibikoresho by’ikipe, kugira ngo ashimirwe n’abafana bamaze iminota isaga 25 bakiri muri Stade bishimira intsinzi.

Guhera mu gice cya Stade Amahoro ahazwi nko mu icyenda kugeza muri 17, Ulimwengu yahazengurutse abafana bari hejuru basuka amafaranga hasi ku kibuga, akagenda ayatoragura.

Ubwinshi bwayo bwatumye agera aho atangira kuyashyira mu isengeri abakinnyi bambara mu myitozo no mu rukweto yari afite kuko atari agikiwiriye mu ntoki.

Nyuma y’uyu mukino, Ulimwengu yavuze ko umukino w’uyu munsi wasabaga ingufu nyinshi, ariko biteguye gutsinda buri mukino usigaye bagatwara igikombe.

Ati "Biradushimishije kuba dutahanye amanota atatu. Nta bintu byinshi nasabwaga gukora, umupira waje mpita nywushyira mu izamu. Tugiye gukomeza guhatana, turashaka gutsinda buri mukino tukegukana igikombe."

Nyuma yo kugera muri Rayon Sports mu mpera za Mutarama uyu mwaka, Ulimwengu umaze gutsindira iyi kipe ibitego umunani ndetse ayoboye abatsinze byinshi muri shampiyona n’ibitego 17.

Avuga ko arajwe ishinga no gufasha bagenzi be kwegukana igikombe cya shampiyona, naho ibyo kuba uwatsinze ibitego byinshi ngo bizamenyekana ku mpera ya shampiyona.

Uyu mukinnyi waguzwe miliyoni umunani muri Sunrise FC muri Mutarama uyu mwaka, ateye ikirenge mu cya Bokota Labama na we wajyaga ahabwa amafaranga menshi n’abafana ba Rayon Sports ubwo yakiniraga iyi kipe hagati ya 2006 na 2008.

Umwe mu bafana ba Rayon Sports agiye kurekura inoti y'amafaranga 500 ngo imanukire Ulimwengu
Jules Ulimwengu agerageza gusama inoti yari amanuriwe
Yamucitse maze igeze hasi arayitoragura
Abanyamakuru bari bamushagaye afashwa n'ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports
Umwe mu bafana bari basazwe n'ibyishimo ategereje ko Ulimwengu amugeraho ngo amumanurire amafaranga yari amuteganyirije
Inoti ya 500 mu kirere
Umufana yitegereza uko inoti imanuka ngo igere kuri Ulimwengu
Inoti zimwe mu kirere izindi ku butaka, Ulimwengu yahuye n'akazi katoroshye ko gutoragura
Yageze aho ahabwa urukweto runini n'ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports maze agatoragura apakiramo
Byari ibyishimo kuri uyu musore watsinze igitego cyateretse Rayon Sports ku ntebe y'icyubahiro
Yitegura kumanura iy'ibihumbi bibiri
Umwe mu bafana ba Rayon Sports afasha Jules Ulimwengu gutoragura amafaranga yari arengeye mu muferege
Si abakuru gusa kuko n'abana baboneyeho gushimira uyu rutahizamu kubera ibyishimo abahaye muri uyu mugoroba
Abafana bari bazengurutse stade Amahoro
Abanyamakuru bari bategereje kuvugana nawe bategereje umwanya munini kuko abafana batigeze bamuha gutuza
Aho yakandagiraga yasangaga amafaranga amutegereje
Byari ibyishimo kuri uyu musore watsinze igitego cyateretse Rayon Sports ku ntebe y'icyubahiro
Ni umugoroba uyu rutahizamu w'Umurundi wavuye muri Sunrise atazibagirwa
Yaba mu masengeri abakinnyi bambara mu myitozo cyangwa urukweto bamuhaye byombi byageze aho biruzura
Iyi ni inyiturano y'igitego kimwe cyateretse Rayon Sports ku mwanya wa mbere muri Shampiyona

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza