Abafana ba Rayon Sports bigaruriye Umujyi wa Kirehe (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Kirehe FC irakira Rayon Sports ku kibuga cya Nyakarambi ku munsi wa 29 wa Azam Rwanda Premier League ari nawo ubanziriza uwa nyuma wa 30.

Kirehe FC iri ku mwanya wa 14 aho inganya na Gicumbi, irifuza kubona amanota y’uyu munsi kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe Rayon Sports yo uyu mukino ushobora kuyikorera amateka dore ko amanota atatu gusa ahita ayihesha igikombe cya shampiyona cya cyenda mu mateka yayo.

Abafana ba Rayon Sports bagiye kuri uyu mukino ari benshi bavuye i Kigali. Umujyi wa Kirehe ubu ni ubururu n’umweru, baje gushyigikira ikipe yabo baha icyizere ko iri bubahe ibyishimo bari bakumbuye.

Gikundiro ifanwa n'ab'ingeri zose
Umuhanda ujya ku mupaka wa Rusumo n'ubwo uri gushyirwamo kaburimbo ariko ntibyakanze abafana ba Rayon Sports kuwubyiniramo
Abafana ba Rayon Sports ubwo bari bageze imbere y'umuryango winjirirwaho ku kibuga cya Nyakarambi
Akanyamuneza ni kose ku maso yabo...
Bafite icyizere cyinshi
Amarangi bayisize biteguye kumanukana igikombe i Kigali
Inzobere mu mategeko akaba n'umunyamakuru Maurice Munyentwali nawe ntiyahatanzwe
Ni ibyishimo bidasanzwe mu muhanda
Abenshi bitwaje amafoto y'abakinnyi ba Rayon Sports

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza