Abakinnyi 31 barimo 10 ba APR FC bazasubiramo ikizamini cy’imbaraga mu Mavubi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Gicurasi 2017 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey, yatamgaje abakinnyi 31 bazakora icyizamini cy’imbaraga cya kabiri kizaba tariki 24 Gicurasi 2017 barimo 10 ba APR FC, bane ba Rayon Sports na batanu ba Police FC.

Ikizamini cya mbere cy’imbaraga cyakoreshejwe abakinnyi bahamagawe by’agateganyo cyabaye tariki 4 Gicurasi kuri Stade Amahoro gikoreshwa n’Umudage Antoine Hey n’abo bafatanya.

Kuri uyu wa Gatatu, Hey yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 31 bagomba kuzitabira ikizamini cya kabiri kizakorwa kuwa 25 Gicurasi mbere ho umunsi umwe kugira ngo ahamagare ikipe y’agateganyo izatangira kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019.

Muri iki gikombe Antoine Hey yasezeranyije Abanyarwanda ko azabasubizamo nyuma y’imyaka 13 batageramo, Amavubi ari mu itsinda H hamwe na Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique ari nayo azatangiriraho hagati ya tariki 5 na 13 Kamena 2017.

Kugira ngo u Rwanda rwitabire iri rushanwa rizabera muri Cameroun, rurasabwa kuba urwa mbere mu itsinda rurimo cyangwa rukitwara neza rugategereza ko rwazafatwa mu makipe atatu yatsinzwe neza mu matsinda yose.

Abakinnyi bahamagawe kwitabira ikizamini cya kabiri cy’imbaraga:

APR FC: Rusheshangonga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Usengimana Faustin, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Bizimana Djihad, Nkizingabo Fiston, Sibomana Patrick and Nshimiyimana Amran

Rayon Sports: Manzi Thierry, Nshuti Dominique Savio, Niyonzima Olivier and Manishimwe Djabel

Police FC: Mpozembizi Mohamed, Ngendahimana Eric, Mico Justin, Muvandimwe Jean Marie Vianney and Usengimana Dany

Mukura VS: Niyonzima Ally and Habimana Yussuf

Bugesera FC: Rucogoza Aimable, Iradukunda Bertrand and Nzabanita David

AS Kigali: Kayumba Soter, Bishira Latif, Mubumbyi Barnabe and Iradukunda Eric

Musanze FC: Niyonkuru Ramadhan

Pépinière FC: Mugisha Gilbert

Espoir Fc: Mbogo Ally

Reba amafoto abakinnyi bakora ikizamini cya mbere

Abatoza bungirije nibo batangaga amanota ku bitwaye neza
Ba myugariro Munezero Fiston wa Rayon Sports na Kayumba Soter wa AS Kigali bagorora ingingo nyuma y'ikizamini
Kapiteni wa Bugesera FC, Nzabanita David nyuma y'imyitozo
Niyonzima Olivier mu itsinda bakoranye niwe warangije wenyine
Niyonzima Olivier akora umwitozo wo kwiruka
Nsabimana Aimable wa APR FC nawe ari mu bitwaye neza
Rutahizamu wa Police FC, Usengimana Danny mu mwitozo wo kwiruka
Savio Nshuti Dominique (iburyo) niwe wakoze igihe kirekire
Sibomana Patrick wa APR FC mu myitozo
Sibomana Patrick aruhuka nyuma y'ikizamini cyo kwiruka
Nyuma y'ikizamini, abakinnyi bari bananiwe
Umutoza Antoine Hey areba amanota Emmery Kamanzi ushinzwe imibereho y'ikipe y'igihugu yatanze
Umutoza mukuru Antoine Hey, Muganga w'ikipe y'igihugu, Rutamu na Kamanzi Emmery bareba uko abakinnyi bakora ikizamini
Abatoza baganira n'abakinnyi bari barangije ikizamini
Umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu, Mashami Vincent niwe wari ku buhanga bw'ibyuma acuranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza