Amafoto agaragaza ibyishimo by’abakinnyi n’abafana ba Man City nyuma yo kwegukana shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Manchester City n’abafana bayo batari bake baraye mu byishimo nyuma y’uko begukanye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ubwo iyi kipe yari imaze gutsinda Brighton ibitego 4-1 kuri iki Cyumweru.

Manchester City yegukanye Premier League ifite amanota 98 mu mikino 38, aho yarushaga inota rimwe Liverpool yatsinze Wolves ibitego 2-0.

Ubwo yari imaze kwegukana igikombe, Manchester City yahise ifata indege eshatu zisubiza abakinnyi bayo mu majyaruguru kwishimira igikombe hamwe n’ibihumbi by’abafana kuri Stade yayo ya Etihad ahagana ku i saa 21:00.

Kapiteni w’iyi kipe, Vincent Company, yavuze ko igikombe cy’uyu mwaka ari cyo cya mbere kibagoye mu byo batwaye byose.

Ati "Iki ni cyo gikombe cyituvunnye cyane. Icya mbere (mu 2012) na cyo twagitwayemo ku munota wa nyuma, ariko kuri iyi nshuro ho byasabaga gutsinda kandi ugahozaho. Dutsinze imwe mu makipe y’ibihanganye mu Bwongereza.”

Umutoza Pep Guardiola yavuze ko kwisubiza Premier League ari cyo kintu gikomeye abashije gukora kuva abaye umutoza.

Ati "Kwisubiza igikombe ni cyo kintu cyangoye kubera uburyo Liverpool yitwaye. Mu mwaka ushize twagize amanota 100 none uyu mwaka nabwo bidusabye 98.”

Manchester City isigaje umukino wa nyuma wa FA Cup izahuriramo na Watford ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi, aho ishobora kwegukana ibikombe bitatu uyu mwaka nyuma y’uko yatwaye Carabao Cup muri Gashyantare itsinze Chelsea.

Kapiteni wa Manchester City Vincent Kompany ateruye igikombe nyuma yo kongera kucyegukana kuri iki Cyumweru
Abakinnyi ba Manchester City bishimiye igikombe imbere y'abafana babo
Baje kucyishimira i Manchester nyuma yo gutsinda Brighton bayisanze iwayo
Pep Guardiola na Mikel Arteta umwungirije bari bafite ibyishimo
Ibihumbi by'abafana bari bategerereje ikipe kuri Etihad Stadium
Kompany na Guardiola bereka abafana igikombe
Harashwe ibishashi ubwo Manchester City yishimiraga igikombe
Aguero wafashije cyane Manchester City uyu mwaka afashe igikombe
Kevin De Bryune ashimira abafana
Binyuze mu ndirimo, abafana basingije ikipe yabo
Umuhanzi Noel Gallagher(ufana iyi kipe) yafashe amafoto ari kumwe na Kompany na Bernardo Silva
Abakinnyi n'abandi bo muri Manchester City bishimira kwegukana igikombe kuri Amex Stadium ya Brighton
Pep Guardiola yazamuwe mu bicu ubwo iyi kipe yari imaze gutsinda Brighton ibitego 4-1
Abanya-Argentine, Aguero na Nicolas Otamendi bishimira igikombe
Abafana bari baherekeje ikipe bari mu byishimo bikomeye
Abongereza John Stones na Kyle Walker berekana imidali ubwo bari bamaze guhabwa igikombe
Umutoza Pep Guardiola asoma igikombe
Umunya-Algeria Riyad Mahrez yatsinze igitego kuri iki Cyumweru
Abafana ba Manchester City hanze ya Etihad Stadium
Uyu mufana we yasomaga igikombe gisa n'icya Premier League yizaniye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza