Abakinnyi bakomeye ku isi bahinduye amakipe ku munota wa nyuma i Burayi (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Nzeri 2017 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’u Burayi ryafunze ku mugaragaro, gusa ryasize amateka yari atarabaho mu mateka ya ruhago yaba gutanga amafaranga menshi ku mukinnyi, ihangana rikomeye no guhimana kw’amakipe.

Nk’ibisanzwe amakipe yo mu Bwongereza ni yo aba yihariye isoko ry’abakinnyi asohora akayabo k’amafaranga byatumye muri iyi mpeshyi gusa muri rusange akoresha miliyari imwe na miliyoni 400 z’ama pound.

Byageze ku munsi wa nyuma amakipe akiruka mu bakinnyi batandukanye bamwe birakunda bahindura aho bakinaga abandi bipfa ku munota wa nyuma isoko ribafungiraho.

Abakinnyi bakomeye bahinduye amakipe bakiniraga

Mamadou Sakho utari ucyifuzwa n’umutoza wa Liverpool yavuye muri iyi kipe burundu yerekeza muri Crystal Palace kuri miliyoni 26 z’ama pound; Umunya-Côte d’Ivoire, Wilfried Bony ava muri Manchester City asubira muri Swansea City yahoze akinira kuri miliyoni 12 z’ama pound; Chelsea yaguze Danny Drinkwater wa Leicester City kuri miliyoni 35 z’ama pound kimwe na Davide Zappacosta wavuye muri Torino mu Butaliyani kuri miliyoni 23 ariko ikubitwa gapapu kuri rutahizamu wakiniraga Swansea City, Fernando Llorente wagiye muri Tottenham kuri miliyoni 14.

Umunya Côte d’Ivoire wari myugariro wa PSG mu Bufaransa, Serge Aurier, yerekeje mu Bwongereza muri Tottenham atanzweho miliyoni 23; Alex Oxlade-Chamberlain wari umaze imyaka itandatu muri Arsenal yayivuyemo ajya muri Liverpool atanzweho miliyoni 35; rutahizamu Lucas Perez utarahiriwe mu mwaka amaze muri Arsenal yayivuyemo ajya muri Deportivo La Coruna ku ntizanyo y’umwaka; rutahizamu Divock Origi yavuye muri Liverpool ajya muri Wolfsburg atijwe umwaka.

Mamadou Sakho yavuye muri Liverpool yerekeza muri Crystal Palace kuri miliyoni 26 z’ama-pound
Myugariro Serge Aurier wakiniraga PSG yerekeje mu Bwongereza muri Tottenham atanzweho miliyoni 23 z'ama-pound
Rutahizamu Lucas Perez umaze umwaka muri Arsenal yayivuyemo ajya muri Deportivo La Coruna yo muri Espagne ku ntizanyo y’umwaka

Kuri aba bakinnyi n’abandi bagiye bajya mu makipe mato mato, hiyongeraho rutahizamu Kylian Mbappe wakiniraga AS Monaco wavugishije amakipe menshi yaba ayo mu Bwongereza, Real Madrid na FC Barcelona ariko bikaba byarangiye yegukanywe na PSG yo mu Bufaransa ku ntizanyo y’umwaka ariko ikazahita yishyura miliyoni 165.7 z’ama pound.

Kylian Mbappe wakiniraga AS Monaco wifujwe n'amakipe menshi yegukanywe na PSG ku ntizanyo y’umwaka ariko ikazahita yishyura miliyoni 165.7 z’ama-pound

Guhimana kw’amakipe mu kugurisha abakinnyi…

Ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi, icyasigaye mu mitwe ya benshi ni rutahizamu wa Arsenal, Alexis Sanchez byari byamaze kuvugwa ko agomba kujya muri Manchester City kuri miliyoni 60 z’ama pound ndetse abaganga b’iyi kipe bari berekeje muri Chile aho uyu mukinnyi yari mu ikipe y’igihugu kumukoresha ibizamini by’ubuzima gusa bipfa ku munota wa nyuma bitewe n’uko Arsenal na yo yabuze umusimbura we, Thomas Lemar yashakaga gukura muri AS Monaco kuri miliyoni 92.

Alexis Sanchez wifuzwaga na Manchester City kuri miliyoni 60 z’ama-pound yagumye muri Arsenal

Undi mukinnyi utabashije guhindura ikipe mu buryo butunguranye ni Ross Barkley byari biteganyijwe ko ava muri Everton kuri miliyoni 35 ajya muri Chelsea ariko iyi kipe itozwa na Antonio Conte iva mu byo kumugura ku munota wa nyuma ubwo yari mu nzira yerekeza i Londres gukora ikizamini cy’ubuzima.

Ross Barkley byari biteganyijwe ko ava muri Everton kuri miliyoni 35 ajya muri Chelsea

Uduhigo mu kugura abakinnyi…

Uduhigo tugenda tweswa umwaka ku wundi mu kugura abakinnyi bahenze ariko no mu myaka izaza, abakunzi b’umupira w’amaguru bazahora bibuka ko ku nshuro ya mbere mu 2017 ari bwo habaye igisa n’impinduka ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Abasesenguzi benshi bemeza ko igurwa rya rutahizamu w’Umunya-Brazil, Neymar da Silva Santos Júnior ava muri FC Barcelona yerekeza muri PSG kuri miliyoni 198 z’ama pound, hafi miliyoni 100 zirenga ku mukinnyi wari warahenze mu mateka, byahinduye isoko ndetse bizatuma abakinnyi bakomeza guhenda umunsi ku munsi.

Neymar yerekeje muri Paris St-Germain aguzwe miliyoni 222 z’amayero

Ibi binagaragarira mu buryo FC Barcelona yagowe no kubona abasimbura b’uyu mukinnyi, biyisaba gutanga hafi miliyoni 145 ku mukinnyi umaze imyaka ibiri gusa agaragaye ku rwego mpuzamahanga, Ousmane Dembele mu gihe yagerageje gutanga miliyoni 130 kuri Philippe Coutinho wa Liverpool irazanga.

Philippe Coutinho yifujwe na FC Barcelona ngo asimbure Neymar
Alex Oxlade-Chamberlain wari umaze imyaka itandatu muri Arsenal yayivuyemo ajya muri Liverpool atanzweho miliyoni 35 z'ama-pound
Chelsea yaguze Davide Zappacosta imukuye muri Torino yo mu Butaliyani kuri miliyoni 23 z'ama-pound
Danny Drinkwater wakiniraga Leicester City yerekeje muri Chelsea atanzweho miliyoni 35 z’ama pound
Divock Origi yavuye muri Liverpool ajya muri Wolfsburg yo mu Budage atijwe umwaka
Fernando Llorente wakinaga muri Swansea City yerekeje muri Tottenham kuri miliyoni 14 z'ama-pound
Thomas Lemar ukinira AS Monaco yifuzwaga n'Umutoza Arsene Wenger wa Arsenal
Wilfried Bony yavuye muri Manchester City asubira muri Swansea City yahozemo atanzweho miliyoni 12 z’ama-pound

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza