Abakinnyi bane ba APR FC bahamagawe mu Amavubi U-20 yitegura Kenya

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Werurwe 2018 saa 04:16
Yasuwe :
1 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20, Mashami Vincent, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 30 bazatoranywamo abazahura na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger 2019.

Urutonde rw’abakinnyi biganjemo aba APR FC na Intare FC yo mu Cyiciro cya Kabiri rwashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Werurwe 2018, mu muhango wabereye ku Cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) i Remera.

Abakinnyi ba APR FC bahamagawe muri iyi kipe barimo ba myugariro babiri Songayingabo Shaffy na Prince Buregeya, Nyirinkindi Saleh na rutahizamu Byiringiro Lague usanzwe akina mu ikipe nkuru.

Umutoza wahawe Ikipe y’Igihugu U-20, Mashami Vincent, yavuze ko kuba mu Rwanda nta marushanwa y’abakiri bato ari imbogamizi ikomeye ariko asaba Abanyarwanda gushyigikira ikipe.

Yagize ati “Nibyo kuba nta marushanwa biragorana uretse no mu Rwanda n’ahandi hataba amarushanwa y’abakiri bato biragorana. Turizera ko bizagenda bikemuka, ababishinzwe bazagenda babikemura kugira ngo turebe ko habaho amarushanwa ahoraho.”

Mashami Vincent niwe wahawe inshingano zo gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20

Abakinnyi bahamagawe ntibagaragaramo Manishimwe Djabel na Muhire Kevin “Rooney” ba Rayon Sports na Nshuti Innocent wa APR FC bitewe n’uko bagonzwe n’amabwiriza y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) riteganya ko iri rushanwa rikinwa n’abavutse kuva tariki ya 1 Mutarama 1999.

Abakinnyi bahamagawe bagiye gutangira Umwiherero uzabera kuri Hill Top Hotel i Remera ndetse bazajya bakorera imyitozo kuri Stade Amahoro kuva ku wa 21 Werurwe kugeza ku wa 30 Werurwe 2018.

Biteganyijwe ko mbere y’uko Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20 akina na Kenya, ashobora kuzakina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Police FC cyangwa AS Kigali.

Umukino ubanza u Rwanda ruzasura Kenya ku wa 1 Mata 2018 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 21 Mata 2018. Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Kenya, izacakirana na Zambia ifite igikombe giheruka, mu mikino iteganyijwe muri Gicurasi 2018.

Iki gikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 15 kizabera muri Niger, igihugu cyemerewe kwakira iyi mikino muri Gicurasi 2015. Amakipe ane ya mbere azahita akatisha itike yo kuzitabira imikino y’Igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 20 kizabera muri Pologne mu 2019.

Urutonde rw’abakinnyi 30 bahamagawe:

Abanyezamu: Cyuzuzo Gaël (Unity Club), Ntwali Fiacre (Intare FC) na Iratugenera Edouard (Mukura VS)

Ba myugariro: Songayingabo Shaffy (APR FC), Prince Buregeya (APR FC), Ishimwe Christian (Marines FC), Placide Aime Uwineza (SC Kiyovu), Nkubana Marc (Unity Club), Nshimiyimana Govin (Intare FC), Habineza Olivier (Rayon Sports), Ndabarasa Trésor (Unity Club), Hakizimana Felicien (Intare FC) na Niyigena Clément (Intare FC).

Abakina hagati: Nyirinkindi Saleh (APR FC), Janvier Bonane (SC Kiyovu), Cyitegetse Bogarde (Bugesera FC), Tumusime Alitijan (Rayon Sports), Muhozi Fred (AS Kigali), Saleh Ishimwe (Unity Club), Byukusenge Jacob (Intare FC), Nyandwi Charles (Intare FC), Uwimana Emmanuel (Intare FC) na Nduwayezu Jean Paul (Musanze FC).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Patrick Mugisha (Marines FC), Sindambiwe Protais (Intare FC), Gilbert Nshimyumuremyi (Intare FC), Tumusime Aloysias (Intare FC) na Emmanuel Fleury Ndayisenga (Mukura VS).

Iyi kipe izaba itozwa na Vincent Mashami; Wungirijwe na Yves Rwasamanzi; Umutoza w’Abanyezamu, Alexis Mugabo; Umuganga Assouman Nuru; Team Manager, Felix Nizeyimana n’Ushinzwe ibikoresho (Kit Manager), Tuyisenge Eric Kantona.

Mashami Vincent (ibumoso) na Rwasamanzi Yves batoza Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20 mu kiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza