Abakinnyi batatu bahoze muri APR FC bafashije Karekezi gutsinda umukino wa mbere muri Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Kanama 2017 saa 12:55
Yasuwe :
1 0

Karekezi Olivier abifashijwemo na Usengimana Faustin, Mwiseneza Djamal na Innocent Habyarimana bari basanzwe bakinira APR FC, yatsinze umukino wa mbere nk’ umutoza wa Rayon Sports.

Rayon Sports yari imaze icyumweru ikora imyitozo iri kumwe n’abatoza bashya bayobowe na Olivier Karekezi, kuri uyu wa Kane yakinnye umukino wa mbere wa gicuti wagaragayemo abakinnyi batandukanye bashya barimo batatu bavuye muri APR FC, Usengimana Faustin, Mwiseneza Djamal na Innocent Habyarimana bakiri mu igeragezwa.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Mumena, Rayon Sports yakinaga n’ikipe igizwe n’abakinnyi bo mu makipe atandukanye arimo AS Kigali, Mukura VS, Bugesera FC n’andi. Warangiye Ikipe ya Olivier Karekezi itsinze ibitego 2-0 bya Mugisha Gilbert yakuye muri Pépinière FC na Alhassane Tamboura bakuye muri Mali.

Nyuma y’umukino, Karekezi yatangaje ko yashimishijwe n’urwego abakinnyi ba Rayon Sports bariho mbere yo kwerekeza muri Tanzania aho bazakina umukino ukomeye wa gishuti na Simba SC tariki 8 Kanama 2017.

Yagize ati “Mu gutangira umukino twabanje guha umwanya abakinnyi bashya, baguzwe kugira ngo babanze bamenyerane. Gusa nk’uko nabibonye abakinnyi ba Rayon Sports bari bayobowe na Kwizera Pierrot bashakaga gutsinda iyi kipe yari igizwe n’abandi bakinnyi basanzwe bakinira amakipe atandukanye yo mu kiciro cya mbere, ntibyari byoroshye.”

Karekezi yavuze kuba azajya muri Tanzania adafite bamwe mu bakinnyi bakomeye bahamagawe mu ikipe y’igihugu yitegura Uganda nka kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Nyandwi Saddam, Mutsinzi Ange, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier, bitazamubuza gushaka uko yatsinda Simba SC kuko abasimbura babo bazaba bashaka kwigaragaza nabo.

Ku bakinnyi bahoze bakinira APR FC bagaragaye muri Rayon Sports, Karekezi yemeje ko kugeza ubu Usengimana Faustin ariwe amaze gushima, abona ko akeneye naho Mwiseneza Djamal na Innocent Habyarimana bakaba bakiri mu igeragezwa kugira ngo bagaragaze niba bashobora kuzafasha iyi kipe umwaka utaha.

Mwiseneza Djamal (ibumoso) na Innocent Habyarimana (iburyo) baganira ba Ngandu Omar bahoze bakinana muri APR FC ubu uri muri AS Kigali
Nova Bayama ahanganiye umupira na Ishimwe Kevin wa AS Kigali
Rutahizamu Alhassane Tamboura azamuye amaboko yishimira igitego cya mbere yatsindiye Rayon Sports
Olivier Karekezi ni umukino wa mbere yatozaga muri Rayon Sports
Innocent Habyarimana yinjiye mu kibuga asimbuye Nova Bayama na we wakiniye APR FC
Innocent Habyarimana yagaragazaga akanyamuneza yitegura kwinjira mu kibuga
Mwiseneza Djamal yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert wavuye muri Pépinière FC
Yusufu Habimana (ufite umupira) Rayon Sports yakuye muri Mukura VS yigaragaje cyane muri uyu mukino
Usengimana Faustin (wambaye umweru) yagaragaje ko agishoboye kugarira nubwo amaze igihe atabona umwanya wo gukina
Rutanga Eric wavuye muri APR FC (ibumoso) na Mugisha Gilbert wavuye muri Pépinière FC nyuma y'umukino wa gicuti
Mwiseneza Djamal ateze amatwi ibyo abatoza bababwiraga nyuma y'umukino wa gicuti
Karekezi Olivier yavuze ko azajya muri Tanzania gutsinda Simba SC nubwo hari abakinnyi bakomeye azaba adafite
Karekezi aganira n'abakinnyi bari bazengurutswe n'abafana benshi
Habyarimana Innocent mu mwambaro w'ubururu n'umweru wa Rayon Sports
Habyarimana Innocent (ibumoso) aganira n'Umutoza wungirije, Ndikumana Katauti
Abafana bari benshi cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza