Abasaga ibihumbi 750 bitabiriye akarasisi ka Liverpool yishimira igikombe cya Champions League (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kamena 2019 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Abantu basaga ibihumbi 750 ni bo bitabiriye umuhango wo kwishimira igikombe cya UEFA Champions League ikipe ya Liverpool yegukanye ku wa Gatandatu nyuma y’imyaka 14 itagikozaho intoki.

Ikipe y’umutoza Jürgen Klopp yabigezeho ubwo yatsindaga Tottenham ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Wanda Metropolitano mu Mujyi wa Madrid.

Mohamed Salah na Divock Origi batsinze ibitego byombi byabonetse muri uyu mukino wahuje amakipe yo mu Bwongereza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere i Burayi.

Ubwo Liverpool yishimiraga igikombe kuri iki Cyumweru mu Bwongereza, amagana y’ibihumbi by’abakunzi bayo bari mu muhanda, bafatanya n’abakinnyi kwishima.

Iyi kipe imaze kwegukana Champions League inshuro esheshatu, yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu nshuro ebyiri ziheruka, aho yatsinzwe na Milan AC mu 2007 ndetse na Real Madrid mu mwaka ushize.

Abakunzi ba Liverpool batari bake bagiye mu muhanda kwishimana n'abakinnyi
Abakinnyi ba Liverpool bari muri bus ifinguye hejuru ku buryo bagenda bapepera abafana
Mohamed Salah watsinze igitego cya mbere kuri penaliti, yifotoza mu gihe bari bambaye n'imidali bahawe
Byari ibyishimo kuri Liverpool yaherukaga kwegukana UEFA Champions League mu 2005 itsinze Milan AC
Polisi yatangaje ko abasaga ibihumbi 750 ari bo bitabiriye uyu muhango wo kwishimira igikombe
Umwe yahisemo kwambara ubusa, ajya hejuru kuri etage
Byari ibyishimo kuri Jurgen Klopp n'abakinnyi be
Liverpool yegukanye UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu
Uyu yahisemo kurira kugira ngo byose abashe kubikurikirana
Meya w'Umujyi wa Liverpool yatanze uburenganzira bwo gukora akarasisi mu mujyi
Iki nicyo gikombe cya mbere Klopp atwaranye na Liverpool amazemo imyaka ine
Abakinnyi ba Liverpool mu ndege bava i Madrid
Mohamed Salah yahisemo kwifotozanya igikombe aryamye
Alisson Becker na mugenzi we bifotozanya igikombe mu ndege
Divock Origi winjiye asimbuye, agatsinda igitego cya kabiri
Ubwo Liverpool yageraga mu Bwongereza izanye igikombe kuri iki Cyumweru
Kapiteni wa Liverpool, Jordan Henderson
Abafana bamwe basinziriye ku muhanda
Abakunzi ba Liverpool babyinira hejuru y'imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza