Agahinda kiyongereye ku kandi, APR FC itsindwa na Espoir FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutakaza igikombe cya shampiyona, APR FC yongeye gutakaza umukino, itsindwa na Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu. Ni ku nshuro ya mbere APR FC itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya muri uyu mwaka w’imikino.

Ikipe y’ingabo yaje gukina uyu mukino ibizi ko ntacyo uvuze ku mwanya wa kabiri yamaze gushimangira kuko Rayon Sports yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Kirehe FC mu gihe Espoir FC yo yashakaga kuzamuka mu myanya irindwi ya mbere.

APR FC yari yakoze impinduka enye, aho Ngabo Albert, Itangishaka Blaise, Ntwari Evode na Issa Bigirimana babanje mu kibuga, yihariye umukino mu minota ibanza, ibona uburyo butandukanye bwashoboraga kuyihesha igitego hakiri kare, ariko ikagorwa n’umunyezamu Ndayishimiye Hussein.

Ndayishimiye yarokoye kenshi ikipe ye, aho mu gice cya mbere, hari aho yasigaranye na Imanishimwe Emmanuel washatse kumuroba, asohoka neza, arenza umupira mbere y’uko na Nshuti Savio Dominique atera umupira ukomeye asigaranye n’uyu munyezamu, akawukuramo.

Espoir FC yabonye uburyo bubiri bugana ku izamu rya APR FC mu gice cya mbere burimo ishoti ryatewe na Nkunzimana Sadi, rica ku ruhande rw’izamu rya kimenyi Yves mbere y’uko Byiringiro Lague wari umaze gucenga abakinnyi ba Espoir FC, yahaye umupira Issa Bigirimana, acenga Wilondja ateye umupira mu izamu ukurwaho na Hussein, ujya muri koruneri.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuri APR FC, Issa Bigirimana na Byiringiro Lague basimburwa na Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves mu gihe ku ruhande rwa Espoir, Moninga Walusambo yasimbuwe na Mansour ku munota wa gatatu w’igice cya kabiri.

APR FC ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjiri, yasatiriye Espoir FC mu buryo bukomeye mu gihe na Espoir FC yanyuzagamo igasatira yahushije uburyo bw’igitego ubwo Kyambadde Fred yakinanaga na Mutombo Govin wateye umupira ugaca hejuru y’izamu.

Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu ku munota wa 62 w’umukino atunguye umunyezamu Ndayishimiye Hussein wari uhagaze ahagana imbere. Uyu rutahizamu umaze gutsindira APR FC ibitego 15, yagerageje andi mashoti abiri agana ku izamu, agarurwa n’umutambiko.

Habura iminota 18 ngo umukino urangire, Espoir FC yishyuriwe na Kyambadde Fred n’umutwe, ku mupira wahinduwe uturutse ibumoso, Rugwiro Hervé ntiyasimbuka, ugera kuri uyu rutahizamu w’umugande ukinira Espoir, wawuteranye Imanishimwe Emmanuel, aratsinda.

Iyi kipe yakomeje gusatira mu minota ya nyuma, ibona igitego mu y’inyongera, ku mupira wasubijwe inyuma na Kyambadde wari mu rubuga rw’amahina, usanga Nkunzimana Sadi wateye ishorti rikomeye umuzamu Kimenyi ntiyabasha kuwugarura.

Gutsinda uyu mukino byfashije Espoir FC gusoza shampiyona ifite amanota 39 ku mwanya wa karindwi mu gihe APR FC yagumanye amanota 62 ku mwanya wa kabiri.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yanganyije n’Amagaju FC ubusa ku busa, Marines FC na yo inganya na Sunrise FC ubusa ku busa.

APR FC: Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Buregeya Prince, Imanishimwe Emmanuel, Ngabo Albert (c), Itangishaka Blaise, Ntwari Evode, Niyonzima Ally, Bigirimana Issa, Byiringiro Lague, Nshuti Savio Dominique.

Espoir FC: Ndayishimiye Hussein, Wilondja Jacques (c), Uwineza Jean De Dieu, Moninga Walusambo Emmanuel, Simpenzwe Hamidou, Gatoto Serge, Niyitanga Youssuf, Ngiriyeze Abdoul, Kyambadde Fred, Nkunzimana Sad, Mutombo Govin Junior.

Abafana ba Rayon Sports baje gushyigikira Espoir FC kuri uyu mukino
Rutahizamu wa APR FC, Issa Bigirimana ahindura umupira mu gihe Moninga Walusambo yashakaga uburyo amwitambika
Ngabo Albert yari yambaye igitambaro nyuma y'uko Migi abanje ku ntebe y'abasimbura
Espoir FC yirwanagaho mu minota ya mbere
Abakinnyi ba APR FC barimo Byiringiro Lague basigaranye n'umunyezamu Ndayishimiye Hussein inshuro nyinshi
Umutoza w'abazamu ba Rayon Sports, Nkunzingoma Ramadhan, ajya gusuhuza abafana b'ikipe ye
Ndayishimiye Hussein ntiyoroheye APR FC muri uyu mukino
Abayobozi ba APR FC barimo umunyamabanga wayo, Kalisa Adolphe (hagati) barebye uyu mukino
Umutoza w'abazamu ba AS Kigali n'ikipe y'igihugu, Higiro Thomas, Kamanzi Karim na Nshimiyimana Eric barebye uyu mukino
Bizimana Djihad (iburyo) uri mu biruhuko nyuma yo kuva mu Bubiligi, yarebye APR FC yakiniye yicaranye na Omborenga Fitina utifashishijwe uyu munsi
Hakizimana Muhadjiri yatsindiye APR FC yuzuza ibitego 15
Ally Niyonzima ahobera Muhadjiri nyuma yo gutsinda igitego
Umufana wa Espoir FC uyiherekeza aho igiye hose
Espoir FC yishyuye igitego nyuma y'iminota 10 ku gitego cyatsinzwe na Kyambadde
Umutoza wa Espoir FC, Saidi Abed atanga amabwiriza kuri Nkurunziza Felicien winjiye asimbura
Nshuti Savio ahanganiye umupira na Kyambadde Fred
Abakinnyi ba APR FC barimo Migi, Issa na Sekamana Maxime bitegereza uko bagenzi babo bakina
Migi yageze aho yubika umutwe
Abari ku ntebe y'abasimbura ntibanyuzwe n'imikinire y'abari mu kibuga
Muhadjiri agerageza gucenga Nkurunziza wa Espoir FC
Migi yifashe mu mutwe ubwo ikipe ye yari itsinzwe igitego cya kabiri
Nkunzimana Sadi atera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri mu minota y'inyongera
Sadi yishimira igitego
Byari ibyishimo kuri Espoir FC
Absimbura ba APR FC bishwe n'agahinda
Abakinnyi ba APR FC ubwo bari bamaze gutsindwa igitego cya kabiri
Saidi Abedi yishimana n'umunyezamu wa kabiri, Bihoyiki Hassan
Migi yagowe no guhita ahaguruka ubwo umukino wari urangiye
Abakinnyi ba APR FC bari bafite ipfunwe
Ntwari Evode asubira mu rwambariro ubwo umukino wari urangiye
Nshuti Savio Dominique na Mugunga Yves basubira mu rwambariro
Abafana ba APR FC bari bumiwe
Umutoza wungirije wa APR FC, Jimmy Mulisa ubwo umukino wari urangiye
Umutoza w'abanyezamu, Mugisha Ibrahim
Rugwiro Herve ntiyiyumvishaga uburyo ikipe ye itsinzwe umukino wa kabiri yikurikiranya
Umunyezamu Kimenyi Yves nyuma yo kwinjizwa ibitego bibiri mu minota 20 ya nyuma
Byiringiro Lague wakinnye iminota 45 ibanza, ni uko yasubiye mu rwambariro yifashe ubwo umukino wari urangiye

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza