Agahinda Minisitiri Uwacu aterwa na Arsenal yihebeye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Werurwe 2017 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, ni umwe mu bafana babarirwa mu mamiliyoni y’abatuye Isi bimariyemo ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ariko kuri ubu bari mu gahinda gakomeye bitewe n’uko ikipe yabo ikomeje kwitwara nabi mu marushanwa mpuzamahanga no muri shampiyona y’imbere mu gihugu imyaka ikaba ibaye 13.

Minisitiri Uwacu ntazi neza impamvu yafannye Arsenal ahubwo abisobanura nk’ikintu umuntu yabyuka agasanga cyamubayeho, ati “Buriya siporo iyo umuntu ayikunda ntabwo ashobora kuvuga ngo yayikunze gute. Arayikunda nyine, ni nk’uko bucya ugasanga ukunda umuhanzi cyangwa hari ikindi ukunda. Nanjye rero kimwe n’abandi mfite uburenganzira bwo kugira ikipe nkunda nkanayifana.”

Umwaka w’imikino uheruka, Arsenal niyo yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona mu Bwongereza gusa Leicester City iratungurana irakiyitwara. Ibi byiyongera ku kuba kuva mu 2004 Arsenal itaratwara igikombe cya shampiyona ndetse kuva yabaho ntizi uko icya UEFA Champions League gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi gisa.

By’umwihariko mu cyumweru gishize yatsinzwe yandagajwe na FC Bayern Munich iyinyagiye ibitego 10-2 mu mikino yombi; ibintu byongereye uburakari mu bafana bamaze no gutakaza icyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Aba bibumbiye hamwe batangiza intero ya ‘WEXIT’ basaba ko umutoza Arsene Wenger asezererwa.

Minisitiri Uwacu Julienne ni umwe muri benshi bemeza ko muri iyi kipe y’i Londres hakenewe impinduka.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu muhango wo gutangiza amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri kuri iki Cyumweru, yavuze ko na we ababazwa no kubona ikipe yihebeye idahagaze neza.

Yagize ati “Arsenal ntabwo ishimishije abafana muri iyi minsi ariko ubundi umufana n’iyo ikipe yagize ibibazo ntabwo ayivaho arihangana akizera ko hari igihe ibihe byiza bizagaruka.”

Abajijwe niba yifatanyije n’abafana basaba ko umutoza Arsene Wenger yirukanwa, yagize ati “Nibaza ko buriya ikipe atari umutoza wenyine. Haba hari ibintu byinshi, ushobora guhindura umutoza hari ibindi bitakemutse ntubone intsinzi. Icyo nemeranya n’abavuga ni uko dukeneye impinduka. Yaba ari ku bakinnyi, ku mutoza no ku bandi kuko uko byagenda kose hakwiriye kugira igikorwa kugira ngo abafana ba Arsenal bongere banezerwe.”

Nubwo uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa akomeje kotswa igitutu ndetse akaba atajya imbizi n’abafana b’iyi kipe amaze imyaka 21 atoza, aherutse kubazwa niba ashobora kubahiriza ibyifuzo byabo agasezera avuga ko azafata icyemezo uyu mwaka w’imikino nurangira gusa ababikurikiranira hafi bemeza ko ahubwo agiye kongerwa indi myaka ibiri.

Minisitiri Uwacu abona Arsenal yihebeye ikeneye impinduka atari ku mutoza gusa ahubwo n'abakinnyi
Minisitiri Uwacu (hagati wambaye umwenda wa Arsenal) ubwo yari mu muhango wo gutangiza amarushanwa ahuza ibigo by'amashuri wabereye muri Saint Aloys
Arsene Wenger ntarafata icyemezo niba azava muri Arsenal gusa ashobora no kongererwa amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza