AgDF: APR FC yateye intambwe ya mbere iyiganisha ku gutwara igikombe (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

APR FC yatsinze Police FC ku mukino wa kabiri w’irushanwa rya Agaciro Development Fund, itera intambwe iyiganisha ku kwegukana iki gikombe ihanganiye na Rayon Sports.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Nzeri 2017, ahari abafana batari benshi, watangiye abakinnyi n’abafana bafata umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports witabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi butunguranye.

Police FC niyo yatangiye ifite igitutu cyo gushaka amanota atatu ya mbere kuko umukino ubanza yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 mu gihe APR FC yo yari yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 bivuze ko yari ifite amanota atatu izigamye.

Gusa ibi ntibyabujije abasore ba Jimmy Mulisa gutangirana imbaraga, ku munota wa kabiri gusa bakaba babonye koruneli yatewe na Bizimana Djihad maze Munezero Fiston aragoboka awusubiza hanze; bateye iya kabiri umunyezamu wa Police FC Bwanakweri arirambura awukuramo abafana bari bamaze guhaguruka.

Police FC yatangiye gushira ubwoba itangira kuzamuka ishaka gufungura amazamu gusa ntibyayihiriye kuko ku munota wa 11 gusa, Bizimana Djihad yahise abatsinda icya mbere ku mupira yari ahererekanyije na Muhadjili Hakizimana.

Seninga Innocent yahisa ahaguruka atangira gusaba abakinnyi be gushaka igitego cyo kwishyura, yaba Biramahire Abeddy kimwe na Iradukunda Bertrand baragerageza gusa umuzamu Kimenyi Yves wari wahawe amahirwe na Jimmy Mulisa, abyitwaramo neza bajya kuruhuka ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC bigaragara ko irimo gupima abakinnyi bashya yaguze niyo yabanje gusimbuza, Sinamenye Cyprien wavuye muri Sunrise FC aha umwanya Nsabimana Aimable bidatinze Police FC nayo isimbuza Nsengiyumva Mustapha wavuye muri Rayon Sports aha umwanya Songa Isaie.

Ku munota wa 55 APR FC yahise ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana ku mupira wari uvuye kuri Issa Bigirimana wigaragaje muri uyu mukino.

Seninga yahise akora izindi mpinduka yinjiza myugariro mushya, Nzabanita David yakuye muri Bugesera FC asimbuye Mushimiyimana Muhamed byatumye ku munota wa 63 iyi kipe ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Songa Isaie ku kazi gakomeye kari kakozwe na Ndayishimiye Celestin.

Police FC yari itangiye kwizera ko yabona igitego cya kabiri nibura ikanganya, gusa Mulisa yakomeje gukora impinduka akomeza ubwugarizi bwe maze akoresha abakinnyi bihuta cyane nka Bigirimana Issa na Maxime Sekamana.

Umukino wakomeje gukomera APR FC ishaka igitego cya gatatu cy’umutekano ari nako Police FC ishaka kwishyura gusa umusifuzi azamuye iminota irindwi y’inyongera, umupira wakomeje gukinirwa imbere y’izamu rya Police FC, Nshimiyimana Amran, arawufata arihindukiza awutera amaguru ari mu kirere umuzamu Bwanakweri ntiyamenya aho unyuze uruhukira mu rushundura.

Gutsinda uyu mukino byahesheje iyi kipe amahirwe yo kwegukana iri rushanwa mu gihe mukeba, Rayon Sports ari nayo bahanganye cyane itabasha kwikura imbere ya AS Kigali kandi ubwazo zizanahura ku mukino usoza kuri uyu wa Gatandatu.

Nk’uko amategeko y’iri rushanwa abiteganya, amakipe yose uko ari ane azahura maze hazabarwe amanota zabonye. Kugeza ubu APR FC ifite amanota atandatu, Rayon Sports atatu mu gihe AS Kigali na Police FC zifite ubusa.

Mbere yo gutangira umukino, abakinnyi bakoze uruziga bibuka Mutuyimana Evariste wakiniraga Rayon Sports, witabye Imana
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga
Ba kapiteni bombi, Rugwiro Herve wa APR FC (uwa kabiri ibumoso) na Twagizimana Fabrice (uwa kabiri iburyo) n'abasifuzi mbere y'umukino
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Bizimana Djihad
Biramahire Abeddy wa Police FC agerageza gucenga Sinamenye Cyprien
Biramahire Abeddy yari yazonze Songayingabo Shaffy, APR FC yazamuye mu ikipe y'abato
Biramahire amaze gucenga Muhadjili Hakizimana
Kapiteni wa APR FC, Rugwiro Herve, ahanganiye umupira na Iradukunda Bertrand wa Police FC
Mpozembizi Muhamed arengura umupira
Ni umukino wagaragayemo imbaraga nyinshi ku ruhande rwa APR FC
Rugwiro Herve agerageza gukiza izamu rye ryari ryokejwe igitutu
Twizerimana Martin waje muri APR FC uyu mwaka avuye muri Kiyovu Sports ahanganye na Mushimiyimana Muhamed wa Police FC
Umunyezamu wa Police FC, Bwanakweri Emmanuel, yuriye ku bitugu bya Bigirimana Issa wa APR FC

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza