AgDF: Rayon Sports yegukanye igikombe ku giceri (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Nzeri 2017 saa 06:08
Yasuwe :
0 2

Rayon Sports yegukanye igikombe cy’irushanwa ryitiriwe ‘Agaciro Development Fund’ nyuma yo gutsinda APR FR igitego kimwe cya Rutanga Eric ikanganya amanota atandatu na mukeba wayo ndetse na AS Kigali, hakitabazwa tombola kugira ngo hamenyekane ikipe ihabwa igikombe.

Imikino ya ‘Agaciro Development Fund’ yasojwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro i Remera nyuma y’imikino yahuje amakipe yari yaryitabiriye ariyo APR FC, Rayon Sports, AS Kigali na Police FC.

Saa 13:30, AS Kigali yari yahuye na Police FC iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe. Iyi kipe y’abanyamujyi yatsindiwe na Frank Kalanda mu gihe igitego kimwe cy’ikipe y’abashinzwe umutekano cyatsinzwe na Biramahire Abeddy.

Umukino w’umunsi wari utegerejwe watangiye saa 15:30 aho amakipe asanzwe ahangana ariyo APR FC na Rayon Sports yahuraga. Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi zashakaga iki gikombe by’umwihariko ku mutoza Karekezi Olivier utegerejweho kwemeza abafana ba Gikundiro bakimushidikanyaho.

Karekezi kandi yari ahanganye n’umutoza Jimmy Mulisa babyirukanye bakanakinana muri APR FC no mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Abafana bari benshi bitabiriye uyu mukino

Uyu mukino wari urimo uguhangana gukomeye waje kubonekamo ikarita y’umutuku yahawe Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 67. Ku munota wa 81, nibwo Rutanga Eric yaboneye Rayon Sports igitego cya mbere akaba nacyo rukumbo cyabonetse muri uyu mukino.

Ibi byatumye Rayon Sports igira amanota atandatu kuko yatsinze Police FC ku mukino ubanza ikanatsindwa na AS Kigali ku mukino wakurikiyeho. Usibye Police FC, andi makipe yose nayo yari afite amanota atandatu kuko yatsinze imikino ibiri agatakaza umwe.

Amategeko yemejwe muri iri rushanwa ni uko mu gihe amakipe anganyije amanota, hazitabwa tombola maze biza gukurikizwa aho ba kapiteni b’amakipe yombi batomboye iba iya mbere, iya kabiri cyangwa iya gatatu. Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatomboye 1 bityo Rayon Sports ihita ihabwa igikombe.

Rayon Sports yegukanye igikombe hitabajwe tombola ariko ni nayo yagize abakinnyi bitwaye neza kurisha abandi harimo kapiteni wayo, Ndayishimiye Eric watowe nk’umuzamu mwiza, Yannick Mukunzi watowe nk’umukinnyi w’irushanwa, Frank Kalanda wa AS Kigali aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi (bibiri) naho Twizerimana Martin wa APR FC atorwa nk’umukinnyi mwiza ukiri muto; buri umwe ibihumbi 100 Frw.

Hakizimana Muhadjili yahawe ikarita itukura ahita asohoka mu kibuga
Manishimwe Djabel mu kibuga hagati yatangiye azonga APR FC
Caleb yahushije ibitego byinshi byari byabazwe ku ruhande rwa Rayon Sports
Tidiane Koné agundagurana na Nsabimana Aimable wa APR FC
Rugwiro Hervé (ufite umupira) yari yitwaye neza ariko ntiyahirwa
Rutanga Eric yigaragaje cyane ku mukino wa mbere ahura na APR FC nyuma yo kuyivamo
Uyu mukino wari ishyiraniro ku mpande zombi
Abakapiteni ba Rayon Sports, AS Kigali na APR FC batombora ikipe igomba kwegukana igikombe
Abakinnyi ba APR FC ubwo bashyikirizwaga imidali
Rutanga Eric niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ashyikiriza Ndayishimiye Eric igikombe
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier (uteruye igikombe) yishimana na Kapiteni Ndashimiye Eric uzwi nka Bakame
Umutoza Karekezi Olivier yaterewe mu bicu n'abakinnyi be nyuma yo gutwara igikombe
Abakinnyi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Rutanga Eric (uri iburyo) berekana imidali nyuma yo gutwara igikombe
Yannick Mukunzi wavuye muri APR FC akajya muri Rayon Sports yari yasazwe n'ibyishimo nyuma yo gutwara igikombe
Abatoza bungirije Karekezi Olivier bamutereye isaruti
Ndayishimiye Eric niwe wahembwe nk'umuzamu mwiza
Kalanda yahembwe nka rutahizamu wahize abandi
Rutanga Eric (ibumoso) na Yannick Mukunzi bavanye muri APR FC bashobora kudakina umukino wa AS Kigali
Yannick Mukunzi yatowe nk'umukinnyi w'irushanwa
Nyuma y'umukino abakinnyi n'abatoza bapfukamye bashimira Imana

Amafoto: Manzi Jules


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza