Ally Niyonzima watsinzwe igeragezwa muri Zambia yageze muri Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Kanama 2017 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Ally Niyonzima wakiniraga Mukura VS umwaka ushize, akaza gusinya muri Rayon Sports ariko nyuma akavuga ko bamubeshyeye agahita yerekeza muri Zambia gukora igeragezwa rikamutsinda,yamaze kugera muri iyi kipe ndetse azajyana na yo muri Tanzania.

Tariki 9 Nyakanga 2017 nibwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Ally Niyonzima wakinaga hagati mu kibuga muri Mukura VS, amasezerano y’imyaka ibiri ndetse amafoto uyu mukinnyi asinya akwirakwizwa hirya no hino.

Nta gihe kinini cyashize, Mukura VS ndetse n’uyu mukinnyi ubwe banyomoza ayo makuru, ashimangira ko atigeze asinyira Rayon Sports ahubwo ahita yerekeza i Lusaka muri Zambia gukora igeragezwa mu ikipe ya Zanaco FC gusa ntiyagira amahirwe yo kuritsinda byatumye agaruka i Kigali.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Niyonzima yagaragaye mu mwenda w’umweru n’ubururu wa Rayon Sports ubwo yakinaga umukino wa gicuti n’ikipe y’abakinnyi bo mu makipe atandukanye ari na wo wa nyuma ikinnye mbere yo kwerekeza muri Tanzania aho izahura na Simba SC tariki 8 Kanama 2017.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu mukinnyi yagarutse muri Rayon Sports ku masezerano yari yasinye mbere ndetse mu gukomeza kwitegura akazajyana nayo muri Tanzania kuri iki Cyumweru.

Mu kiganiro kigufi Umunyamabanga wa Mukura VS, Niyobugingo Fidele yagiranye na IGIHE yavuze ko Niyonzima akiri umukinnyi wabo, nta kintu baraganira na Rayon Sports kandi idashobora kumutwara itabanyuzeho.

Rayon Sports izatangira shampiyona yakira AS Kigali tariki 29 Nzeri, ikomeje kwiyubaka cyane ahanini yitegura imikino ya CAF Champions League izaserukiramo u Rwanda ndetse no gushaka uko yakwisubiza shampiyona yatwaye itsinzwe rimwe mu mikino 30.

Uretse Niyonzima, Rayon Sports ifite Rutanga Eric na Usengimana Faustin bavuye muri APR FC, Youssouf Habimana wavuye muri Mukura, Nyandwi Saddam baguze muri Espoir FC rutahizamu Mugisha Gilbert wa Pépinière FC, Alassane Tamboura uzwi nka Ibrahimović wavuye muri Mali, Bimenyimana Bonfils Caleb wavuye i Burundi abandi bakaba bakiri mu igeragezwa.

Uyu mukinnyi asanzwe anakinira ikipe y'igihugu Amavubi
Umunyamabanga wa Mkura VS yavuze ko Ally Niyonzima akiri umukinnyi wabo
Ally Niyonzima mu mwambaro wa Rayon Sports
Niyonzima (iburyo) mu kwezi gushize yagaragaye asinya muri Rayon Sports nyuma aza kubihakana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza