Amabanki yo mu Rwanda yateguye imikino igiye kuyahuza

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Kanama 2017 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba amarushanwa azajya ahuza abakozi b’amabanki atandukanye buri imwaka, akazatangira mu mpera z’iki cyumweru.

Leta y’u Rwanda yateye intambwe ya mbere mu gufasha abakozi bayo kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara zitandura, ibashyiraho amasaha yihariye ya siporo nyuma ya saa sita buri wa Gatanu.

Ihuriro ry’amabanki mu Rwanda (RBA) nyuma yo kubona ko nayo ifite ikibazo cy’abakozi batabona uko bakora siporo kandi bamara amasaha menshi bicaye mu kazi, igiye gutangiza amarushanwa azajya abahuza mu mikino nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iryo huriro, Umugwaneza Jaqueline, yabitangarije abanyamakuru.

Yagize ati “Aya marushanwa yateguwe n’Ihuriro ry’amabanki mu Rwanda akazitabirwa n’amabanki 14 y’abanyamuryango hiyongereyeho Banki Nkuru y’igihugu ( BNR) itari mu ihuriro ariko ikaba umufatanyabikorwa ukomeye.”

Umugwaneza yavuze ko aya marushanwa azaba areba abakozi gusa b’amabanki, amakipe azitwara neza azagenerwa ibihembo birimo ibikombe bikazashyikirizwa ibigo bakorera.

Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali (BK) yavuze ko aya marushanwa aje nk’igisubizo haba mu kwidagadura kw’abakozi no gusabana binabaha kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Muri banki ntabwo umwuga wacu ugomba guherera mu kubara amafaranga n’ibindi bijyanye n’imirimo dukora gusa, tugomba no kwerekana ko dufite n’izindi mpano binyuze mu mikino, bizanafasha abakozi bacu kugirana ubusabane no kumenyana hagati yabo.”

Mu mikino bazahatanamo harimo umupira w’amaguru, basketball, Volleyball, koga, Tennis yo ku meza n’Igisoro.

Nubwo amabanki yitabiriye ari 15, siko yose yabashije kubona amakipe akina iyi mikino yose kuko nko mu mupira w’amaguru hitabiriye amakipe 10 naho muri basketball na Volleyball haboneka atandatu.

Uko gahunda y’amarushanwa iteye

Aya marushanwa azakinwa mu mpera z’iki cyumweru tariki 2 Nzeri hazaba imikino yo mu matsinda; tariki 3 Nzeri habeho imihango yo gufungura ku mugaragaro imikino mike yo mu matsinda izaba yasigaye naho iya ½ n’iya nyuma ikazakinwa mu mpera z’icyumweru gitaha tariki 9-10 Nzeri.

Mu mupira w’amaguru harimo amakipe 10 agabanyije mu matsinda abiri: Irya mbere ririmo I&M Bank; GT Bank; BPR; BNR na BK, naho irya kabiri ryo rigizwe na Equity Bank, Unguka Bank, Urwego Bank, Cogebanque na Bank of Africa.

Ku ikubitiro, I&M Bank izahura na Equity bank; GT Bank ihure na Unguka Bank; BPR ikine n’Urwego Bank; BNR yakire Cogebanque naho BK yisobanure na BOF. Imikino izajya ibera kuri Stade Amahoro kuva mu masaha ya mugitondo.

Muri Basketball, habonetse amakipe 10 ariko yagabanyijwe mu matsinda atatu aho irya mbere ririmo Equity Bank, BNR na BK, irya kabiri rihuriyemo Ecobank, Access Bank na I&M Bank naho irya gatatu rikabamo amakipe ane arimo Unguka Bank, AB Bank, KCB na GT Bank.

Amakipe 6 yabonetse muri Volleyball agabanyije mu matsinda abiri, irya mbere ririmo Banki ya Kigali, Ecobank na Unguka Bank, mu gihe irya kabiri ririmo Urwego Bank,Cogebanque na AB Bank.

Imikino y’intoki izabera muri Petit stade i Remera naho indi mikino nko Koga, Tennis yo ku meza, igisoro n’imikino ngororangingo izajya ikinwa umuntu ku giti cye ariko mu bakora muri aya mabanki yitabiriye, yo ikazabera ahantu hatandukanye nko ku Umubano Hotel na Stade Amahoro.

Akanama gashinzwe irushanwa rihuza amabanki yo mu Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry'amabanki mu Rwanda, Umugwaneza Jaqueline mu gutombola uko amakipe azahura
Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali (BK)
Bakoze tombola y'uko amakipe azahura mu mikino itandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza