Amakipe 80 y’abana yitabiriye Seruka Youth Cup (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Amakipe 80 y’abana aturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu, yahuriye mu mikino ngarukakwezi y’irushanwa ryitwa Seruka Youth Cup ryitabiriwe n’abari mu kigero cy’imyaka 4-16.

Mu mpera z’icyumweru ku wa 11 Gicurasi 2019, iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya karindwi.

Kuri iyi nshuro hitabiriye n’ikipe yo hanze y’u Rwanda, Washington Sports Academy yo muri Uganda, inabasha kwitwara neza

Umuyobozi wa Seruka Youth Cup, Hubert Hategekimana Sugira, yashimangiye ko ari intambwe ikomeye kuba n’amakipe yo mu Karere yatangiye kwitabira iri rushanwa.

Ati “Uyu munsi turishimira ko amakipe yo mu karere yatangiye gusaba kwitabira irushanwa, Washington Sports Academy yabimburiye andi menshi yabisabye, hari ayo muri Tanzania, Kenya n’u Burundi arimo kwisuganya nayo azaza mu marushanwa ari imbere.”

Yavuze ko iyi ntambwe itewe nyuma y’uko amakipe yo mu Rwanda amaze kugira aya marushanwa umuco.
Yanakomeje avuga ko umubare w’amakipe yitabira irushanwa ugenda wiyongera kandi guhanganira ibikombe bikaba bizamura urwego rw’abana bitabira.

Amakipe atanu niyo yegukanye ibikombe mu byiciro bitandukanye harimo St Dominique mu cyiciro cy’imyaka 7-8 yatsinze ku mukino wa nyuma Nyabivumu Training Center 3-1.

Washington Sports Academy yo muri Uganda yegukanye igikombe mu cyiciro cy’imyaka 9-10 itsinze 2-0 The winners, Nyabivumu yegukana igikombe mu cyiciro cy’imyaka 13-14 itsinze Peaceful FC ku mukino wa nyuma 1-0 naho mu cyiciro cy’imyaka 15-16, St Dominique itsinda Rapide FC 4-3 iyitwara igikombe.

Imikino ya Seruka Youth Cup izakomeza muri Kamena yerekeza mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba aho izakirwa n’Ikipe y’abana ya Sunrise FC.

Hari amakipe yakijijwe na za penaliti
Abakinnyi b'Ikipe ya Washington Sports Academy yo muri Uganda bishimira igitego
Abana bose bitabiriye Seruka bahawe icyayi cy'u Rwanda na NAEB
Abakinnyi b'ikipe ya Nyabivumu Training Center yo mu Karere ka Bugesera
Abasifuzi basifura imikino ya Seruka Youth Cup mu ifoto y'urwibutso
Ikipe ya Washington Sports Academy yo muri Uganda yatwaye kimwe mu bikombe byatanzwe
Umuyobozi wa Seruka Youth Cup, Hubert Hategekimana Sugira, ari kumwe na Peace Kabanyana, umukozi ushinzwe kwamamaza icyayi muri NAEB
Uwigeze kubaho Minisitiri wa Siporo Robert Bayigamba atera inkunga Seruka Youth Cup abicishije mu ruganda rwe rwa Manumetal Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza