Amateka mashya, umwaku… Ibivugwa mbere y’umukino wa nyuma wa Champions League

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 09:23
Yasuwe :
7 0

Abakunzi ba ruhago ku Isi bategerezanyije amatsiko n’igishyika umukino wa nyuma wa UEFA Champions League hagati ya Real Madrid ishaka kwandika amateka mashya na Liverpool igomba guhindura isura y’umutoza wayo Jurgen Klopp benshi bavuga ko agira umwaku iyo areba igikombe imbere ye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018 saa 20h45’ z’i Kigali, i Kiev muri Ukraine Real Madrid, izaba yisobanura na Liverpool kuri Olympic Stadium yakira abafana ibihumbi 63, buri imwe ishaka kwegukana iri rushanwa rigaragaza umwami w’u Burayi mu makipe yose mu mwaka.

Nubwo Real Madrid ari ikipe ihatse izindi mu mateka y’iri rushanwa kuko imaze kugera ku mukino waryo ishuro 15, ikegukanamo ibikombe 12 harimo n’ibyiri ziheruka zose yagitwaye; Liverpool nayo si agafu k’ivugwa rimwe kuko imaze kucyegukana inshuro eshanu igatsindirwa ku mukino wa nyuma izindi ebyiri.

Ibivugwa ku mpande zombi mbere y’umukino

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa UEFA, Zinédine Zidane utoza Real Madrid, watwaye iki gikombe ari umukinnyi abisubiramo ari umutoza, yavuze ko uyu ari umwe mu mikino ya nyuma ikomeye cyane mu mateka ye ariko afite icyizere ko azatahukana intsinzi.

Yagize ati “Uyu uzaba ari umwe mu mikino ya nyuma ikomeye cyane twakinnye mu mateka. Bizadusaba kuba twiteguye neza mu mpande zose atari imbaraga gusa. Ni ikipe yo mu Bwongereza, ntabwo icika intege kandi ntabwo ishingira ku gukoresha imbaraga gusa. Liverpool ni ikipe ikina agapira keza ko guhererekanya, kihuta cyane kandi ifite n’abakinnyi bakomeye buri umwe ku giti cye.”

Klopp we yatangaje ko nta mpamvu n’imwe abona yatuma abakinnyi be batinya Real Madrid kuko nubwo ibarusha inararibonye ariko ikipe ye ifite ubusatirizi buhagaze neza ku buryo bushobora kubona ibitego mu bwugarizi ubwo aribwo bwose.

Yagize ati “Hari impamvu nyinshi zatumye turi hano ubu, kugeza ubu ntewe ishema n’ibyo abakinnyi banjye bagezeho. Ntabwo turi abandi, turi Liverpool, turi mu nzira yo kuba ikipe nziza ishobora guhangana kuri uru rwego rwo hejuru. Ni urugendo rwari rutangaje ariko hejuru ya byose twarakoze cyane kugira ngo tube turi hano.”

Mu gihe Real Madrid izajya muri uyu mukino nta mukinnyi wayo n’umwe ufite ikibazo cyamubuza gukina nk’imvune cyangwa amakarita, Liverpool izaba idafite Oxlade-Chamberlain, Joe Gomez, Joël Matip bose bafite imvune na Emre Can igishidakanywaho nubwo imvune yari afite yakize.

Amateka mashya ashobora kwandika

Rutahizamu Cristiano Ronaldo niyegukana iki gikombe azaba abaye umukinnyi wa mbere mu mateka wegukanye Champions League eshanu

Rutahizamu Cristiano Ronaldo nabasha kwegukana iki gikombe azahita ashyiraho amateka mashya yo kuba ariwe mukinnyi rukumbi wegukanye Champions League inshuro eshanu (enye na Real Madrid, imwe na Manchester United).

Umutoza Zinédine Zidane we azahita aba umutoza wa kabiri ubashije kwegukana iri rushanwa inshuro eshatu anganya na Carlo Ancelotti (wabikoze ari kumwe AC Milan 2003 na 2007, abisubiramo na Real Madrid mu 2014) gusa Zidane akazaba abaye uwa mbere ubikoze inshuro eshatu zikurikirana.

Mu mateka y’iri rushanwa, umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwo Real Madrid yatsinzemo Eintracht Frankfurt 7-3 mu 1960 ariko kuva ryahindurirwa izina mu 1992, umukino Liverpool yanganyijemo na AC Milan 3-3 mu 2005 (Liverpool igatsinda kuri penaliti), niwo wabonetsemo ibitego byinshi.

Umwaku kuri Jurgen Klopp

Umutoza Jurgen Klopp amaze kugera ku mikino ya nyuma itanu yikurikiranya mu marushanwa atandukanye ayitsindwa

Kuva mu 2013, uyu mutoza w’Umudage amaze kugeza amakipe ye ku mikino itatu ya nyuma y’amarushanwa akomeye hose atsindwa.

Bwa mbere ni mu 2013 ari kumwe na Borussia Dortmund, yasezereye Real Madrid ariko atsindwa na Bayern Munich 2-1 abura igikombe.

Mu 2016 yagejeje Liverpool ku mukino wa nyuma wa Football League Cup ahatsindirwa na Manchester City kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe; uwo mwaka anageza iyi kipe ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League ahatsindirwa na Sevilla 3-1.

Aganira n’ikinyamakuru liverpoolecho mu cyumweru gishize, Klopp yabajijwe ku bivugwa ko agira umwaku iyo ageze ku mukino wa nyuma areba igikombe imbere ye, avuga ko azigira ku makosa yakoraga mu gihe cyashize ashake uko yatsinda kuri iyi nshuro.

Yagize ati “Ubu noneho nzareba ibyo nakoraga mu myaka yashize mbihindure byose.”

Abakinnyi UEFA yatangaje bashobora kuzabanza mu kibuga

Real Madrid: Keylor Navas; Dani Carvajal, Raphaël Varane, Sergio Ramos, Marcelo; Casemiro, Toni Kroos, Luka Modrić, Isco; Cristiano Ronaldo na Karim Benzema.

Liverpool: Loris Karius; Trent Alexander-Arnold, Virgil Van Dijk, Dejan Lovren, Andy Robertson; Jordan Henderson, James Milner, Georginio Wijnaldum; Sadio Mané, Roberto Firmino na Mohamed Salah.

Mohamed Salah niwe wabaye inkingi ya mwamba mu kwitwara neza kwa Liverpool uyu mwaka
Olympic Stadium izaberaho umukino yakira abafana ibihumbi 63 bicaye neza
Zidane niyegukana iki gikombe azaba yanditse amateka yo kucyegukana inshuro eshatu zikurikirana
Real Madrid iyoboye andi makipe mu gutwara igikombe irashaka icya 13
Liverpool irashaka kwegukana igikombe cya gatandatu muri iri rushanwa
I Kiev ahazabera umukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza