Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Mata 2018 saa 09:13
Yasuwe :
7 1

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo gusezerera Costa do Sol yo muri Mozambique ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Rayon Sports yari yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali, ntiyorohewe n’uwo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatatu i Maputo kuko yatsinzwe ibitego 2-0.

Costa do Sol yakiniraga imbere y’abafana bayo i Maputo kuri ‘Estádio do Zimpeto’, yatangiye umukino yotsa igitutu izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame inabona igitego cya mbere ku munota wa 31 gitsinzwe na Carvalho.

Ibi byongereye imbaraga Costa do Sol yatangiye kumva ko bishoboka, ishaka kujya kuruhuka nibura ifite ibitego bibiri, ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports iyi kipe yabonye penaliti ku munota wa 38 ariko iyitera hanze y’izamu.

Costa do Sol ntiyacitse intege kuko na Rayon Sports nta bushobozi bwo kuyisatira yagaragazaga bituma ku munota wa 45 mbere yo kujya kuruhuka ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Carvalho rutahizamu w’umuhanga utarakinnye umukino w’i Kigali ariko umaze no gutsindira ikipe ye ibitego bibiri muri iri rushanwa uyu mwaka.

Mu gice cya kabiri impinduka zakozwe n’Umutoza Ivan Minnaert zirimo kwinjiza Faustin Usengimana asimbuye Nyandwi Saddam na Muhire Kevin agasimbura Mugisha François, zahinduye imikinire, Rayon Sports itangira guhanahana neza n’igitutu yotswaga kiragabanuka.

Nubwo Costa do Sol yakomezaga gushaka aho imenera ishaka igitego cya gatatu, Rayon Sports yihagazeho, ibifashijwemo n’umurindi w’abafana benshi bari baje kuyishyigikira iminota 90 irangira ari ibitego 2-0 ariko ku giteranyo cy’imikino yombi ikomeza ku bitego 3-2.

Rayon Sports yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda ikandagije ikirenge mu mikino y’amatsinda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Kugera muri iki cyiciro byahesheje Rayon Sports ibihumbi 275 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 235 Frw).

Aya ni nayo mafaranga ahabwa ikipe isezerewe mu matsinda ari iya gatatu mu gihe ebyiri za mbere zijya muri ¼ . Ikipe zisezerewe muri ¼ zitahana ibihumbi 350 $ (akabakaba miliyoni 299 Frw), izisezerewe muri ½ zihabwa ibihumbi 450 $ (akabakaba miliyoni 385 Frw). Ikipe itsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa ibihumbi 625 $ akabakaba miliyoni 535 Frw naho itwaye igikombe igahabwa 1,250,000 $ (asaga miliyali imwe na miliyoni 70 Frw).

Rayon Sports yanditse amateka yo kwerekeza mu mikino y'amatsinda ya Caf Confederation Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza