Urujijo ku matora ya FERWAFA bivugwa ko yimuriwe muri Mutarama 2018

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2017 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe havugwa inkuru zitandukanye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda by’umwihariko izishingiye ku matora byari byatangajwe ko yashyizwe muri Mutarama umwaka utaha ndetse n’abakandida babiri bari bahataniye uyu mwanya bakaba bakuweho, gusa inzego bireba aya makuru zayateye utwatsi.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama isanzwe yahuje Minisiteri ya Siporo n’Umuco na Komite Nyobozi ya Ferwafa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Nzeri 2017, harebwa ku iterambere ry’umupira w’amaguru na siporo muri rusange.

Imyanzuro yasakaye ahantu hose bivugwa ko yafatiwemo igaragaza ko hari impinduka zabayeho mu matora aho Nzamwita Vincent De Gaulle na Mwanafunzi Albert bari abakandida bakuweho, komisiyo yari ishinzwe kuyategura igaseswa n’ibindi.

Imyanzuro ivugwa ko yafashwe ku birebana n’amatora yo muri FERWAFA

1. Amatora ya FERWAFA yasubijwe muri Mutarama 2018 nk’uko byahoze mbere.

2. Impande zombi zirongera kwandikira FIFA ziyimenyesha ko ibibazo zamaze kubyikemurira.

3. Hagomba kunozwa amategeko agenga amatora ibyo batumvikanagaho bigahinduka ndetse n’abakumiriwe bakemererwa kuziyamamaza.

4. Nta mukandida uhari yaba Nzamwita Vincent de Gaulle na Mwanafunzi Albert ubu ibyabaye mbere byasheshwe abantu baziyamamaza bushya.

5. Hazongera hatorwe komisiyo y’amatora iyari ihari yasheshwe.

Nyuma yo kubona iyi myanzuro itangazamakuru ryatangaje, IGIHE yagerageje kuvugana n’inzego bireba Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC, Bugingo Emmanuel, avuga ko inama bagize mu murongo w’ibyigiwemo hatarimo ibirebana n’amatora yo muri FERWAFA.

Yagize ati “Nk’uko mubizi Minisitiri asanzwe agirana inama n’abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye. Icyabaye ni inama yahuje ubuyobozi bwa Minisiteri na Komite Nyobozi ya FERWAFA tuganira ku iterambere rya siporo mu Rwanda. Ku bijyanye n’imyanzuro bivugwa ko yayifatiwemo ntayo nzi kandi inyandiko itasinyweho n’ubuyobozi bwa Minisiteri ntacyo nayivugaho.”

Mu minsi ishize Komite Nyobozi yaherukaga kwandikira De Gaulle ibaruwa imusaba ibisobanuro ku mikoreshereze y’amafaranga yatanzwe na CAF agenewe abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika iha kopi Minisitiri wa Siporo n’Umuco.

Bugingo yavuze ko ababahaye kopi ikibazo cyabo batekereza ko cyakemutse kuko batongeye kubavugisha.

FERWAFA iteganya gukora inama y’inteko rusange idasanzwe ku ya 10 Nzeri 2017 izibanda ku ngingo zitandukanye zitarimo amatora n’ubwo yari ku murongo w’ibizigirwamo.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yuko Komite Nyobozi ya FERWAFA yandikiye FIFA ibaruwa ku ya 25 Kanama 2017 iyimenyesha ko amategeko agenga amatora y’iri shyirahamwe yirengagijwe nkana.

Umuyobozi w’Amarushanwa muri FERWAFA uri no mu bakandida bahataniye kuyobora iri shyirahamwe, Mwanafunzi Albert, yavuze ko imyanzuro yasohowe nta kuri ifite ndetse bo ntacyo bayiziho.

Yagize ati “Ntabwo aribyo, iriya myanzuro siyo. Twebwe dutegereje ibyo twasabye FIFA ko bikemuka. Ibindi bizamenyekana nyuma y’iperereza ku bibazo bivugwa muri FERWAFA twabagaragarije. Ntabwo tuzi igihe bazazira kuko bashobora kubikorera mu gihugu cyangwa ntibahagere gusa mu gihe cy’amezi atatu bizaba byamenyekanye. Imyanzuro yatangajwe natwe ntituzi aho yavuye.”

FIFA kandi yemereye FERWAFA kuzayoherereza inzobere zizayifasha gushyira ku murongo ibijyanye n’amategeko mbere yo guhamagaza inama y’inteko rusange idasanzwe izabyemeza, no guterana kw’akanama gashinzwe gutegura amatora.

Amatora ya Perezida wa FERWAFA yari ateganyijwe kuya 10 Nzeri 2017 aho Nzamwita Vincent De Gaulle na Mwanafunzi Albert aribo bari bahanganye yimuriwe igihe kitaramenyekana nyuma y’igihe FIFA yasabye cyo kubanza gukora iperereza ku bivugwa muri iri shyirahamwe.

Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc, Bugingo Emmanuel (ibumoso) na Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza