Amavubi arerekeza muri Tunisia, shampiyona izagaruke muri Gashyantare

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Mutarama 2018 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yamaze guhagarikwa kugeza muri Gashyantare kugira ngo ikipe y’Igihugu, Amavubi yerekeze muri Tunisia aho igomba gukorera umwiherero ubanziriza irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo,CHAN 2018 rizabera muri Maroc.

Ferwafa ibinyujije ku rubuga rwayo, yatangaje ko shampiyona yari igeze ku munsi wa 10, igiye guhagarikwa ku gihe kirenga ukwezi ikazongera gusubukurwa tariki 6 na 7 Gashyantare 2018.

Amavubi agomba guhaguruka i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mutarama 2018 yerekeza muri Tunisia aho azakorera umwiherero w’iminsi 10, akazahava ajya muri Maroc muri CHAN izatangira tariki 13 Mutarama ikarangira tariki 4 Gashyantare 2018.

Shampiyona ihagaritswe Kiyovu Sports ari yo yari iyiyoboye n’amanota 20 ikurikiwe na AS Kigali ifite 18, APR FC ikaba ari iya gatatu n’amanota 17 ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 15 inganya na Mukura VS, Police FC na Sunrise FC.

Muri CHAN Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Libya yegukanye iri rushanwa muri 2014, Nigeria na Guinée Equatoriale. Umukino wa mbere azawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; akurikizeho Guinée Equatoriale tariki 19, asoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018. Imikino yose izabera mu Mujyi wa Tangier.

Urutonde rw’abakinnyi 23 bagomba kwerekeza muri Tunisia:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Kimenyi Yves (APR Fc)

Ba myugariro: Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Fitina Omborenga (APR Fc), Ndayishimiye Célestin (Police Fc), Rugwiro Herve (APR Fc) na Mbogo Ally (SC Kiyovu)

Abakina hagati:Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Bizimana Djihad (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjili (APR Fc), Nshuti Savio Dominique (AS Kigali)

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc) na Mubumbyi Barnabé (Bugesera Fc)

Shampiyona isubitswe APR FC iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange
Ombolenga Fitina (ufite umupira) ni umwe mu bakinnyi bazifashishwa muri CHAN 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza