Amavubi mato y’abakinnyi 10 yatsinzwe na Zambia, amahirwe yo kujya muri CAN aragabanuka (Amafoto na Video)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Gicurasi 2018 saa 06:31
Yasuwe :
1 1

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yabonye ikarita itukura hakiri kare, yatsinzwe na Zambia ibitego bibiri ku busa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo amahirwe yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika aragabanuka.

Amavubi U20 atozwa na Mashami Vincent afatanyije na Rwasamanzi Yves, yasezereye Kenya mu ijonjora ry’ibanze yerekeza mu ijonjora rya kabiri ariho igomba guhangana na Zambia ifite igikombe giheruka.

Mu mukino ubanza wahuje aya makipe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu saa 15:30, Zambia yatahukanye intsinzi ku bitego bibiri ku busa byatsinzwe na Francisco Mwepu ukinira Kafue Celtic.

Zambia niyo yatangiye umukino neza, Lameck Banda aha akazi gakomeye ku bwugarizi bw’Amavubi atanga umupira kuri Francisco Mwepu wari uhagaze neza gusa ateye mu izamu umunyezamu Ntwari Fiacre arahagoboka.

Amavubi nayo yageze imbere y’izamu rya Zambia ku munota wa gatandatu Byiringiro Lague agerageje gutera mu izamu ariko Thomas Zulu awushyira hanze Ishimwe Christian ateye corner umupira ujya hanze.

Mu byagaragariraga amaso, abakinnyi ba Zambia bari bafite igihagararo n’imbaraga kurusha Abanyarwanda ariko bakaba bazi n’umupira mwinshi ku myaka yabo, bakomeje kurema uburyo bwo gutsinda ariko abakinnyi b’inyuma b’u Rwanda barimo Bonane Janvier, Sindambiwe Protais na Cyitegetse Bogarde bakagerageza kwirwanaho.

Iyi kipe yabonye igitego cya mbere ku munota wa 34 cya Francisco Mwepu ku mupira yari ahawe na Prince Mumba. Ntibyaciye intege Amavubi kuko nayo yakomeje gushaka uko yishyura ibona n’amahirwe aho Mugisha Patrick yashatse gutsinda n’umutwe, umupira ujya hanze.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ari inyuma n’igitego kimwe, bavuye kuruhuka umutoza Mashami akomeza kugirira icyizere abakinnyi bari babanjemo ntiyakora impinduka.

Byabaye bibi cyane ku munota wa 59 ubwo rutahizamu Sindambiwe Protais w’u Rwanda yerekwaga ikarita itukura kubera gukinira nabi Lameck Banda, Amavubi asigara mu kibuga afite abakinnyi 10.

Yagerageje kwirwanaho biranga akomeza kurushwa, Mashami akora impinduka ku munota wa 67 yinjiza Felicien Hakizimana asimbuye Cyitegetse Bogarde ntibyagira icyo bitanga kuko yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 78 na Francisco Mwepu wigaragaje nk’umuhanga cyane kuri uyu mukino.

Imbere y’abafana batari bake bari baje gushyigikira iyi kipe, iminota y’umukino yarangiye itsinzwe ibitego bibiri ku busa ikaba ifite akazi gakomeye ko kuzajya kubyishyura igashaka n’icya gatatu i Lusaka tariki ya 19 uku kwezi.

Ikipe izakomeza muri izi zombi izabona itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma aho izahangana n’izaba yavuye hagati y’u Burundi na Sudani izatsinda ikazerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu 2019.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rwanda: Ntwari Fiacre, Ishimwe Christian, Ishimwe Saleh, Bonane Janvier, Sindambiwe Protais, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin, Buregeya Prince, Uwineza Aimé Placide, Byiringiro Lague na Mugisha Patrick.

Umutoza: Mashami Vincent.

Zambia: Bwalya Prince, Prince Mumba, Kingsley Hakwiya, Justin Mwanza, Martin Njobvu, Lameck Banda, Benson Kolala, Christopher Katongo, Thomas Zulu, Mumba Muma na Francisco Mwepu.

Umutoza: Wedson Watson Nyirenda.

Abafana b'Amavubi icyizere cyari gike
Abakinnyi babanje ku ntebe y'abasimbura ba Zambia bareba ibyo bagenzi babo barimo gukora mu kibuga
Abakinnyi b'Amavubi icyizere cyari gike nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri
Abasimbura b'Amavubi basohotse mu rwambariro
Byiringiro Lague w'Amavubi ahanganiye umupira n'umunyezamu wa Zambia,Bwalya Prince
Cassa Mbungo André (wambaye ubururu inyuma) utoza Kiyovu Sports nawe yari ahari
Félicien Hakizimana, Gueulette Samuel na Yakuba Byukusenge b'Amavubi bishyushya
Francisco Mwepu ashimira Imana nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri
Francisco Mwepu niwe watsinze ibitego byombi bya Zambia
Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali yarebye uyu mukino
Perezida wa Ferwafa, Brig Gen Sekamana Jean Damascène yari kumwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne na Minisitiri w’Ingabo, Gen. Kabarebe James
Rujugiro uzwi nk'umufana wa APR FC w'imena yari yabukereye ari inyuma y'Ikipe y'Igihugu
Ishimwe Christian w'Amavubi atera umupira imbere
Justin Mwanza wa Zambia asatira izamu ry'Amavubi
Mashami Vincent atanga amabwiriza kuri rutahizamu Byiringiro Lague
Mugisha Patrick ahanganiye umupira na Thomas Zuli wa Zambia
Umutoza Mashami Vincent n'abo bafatanya mu gutoza Amavubi U20
Umunyezamu wa Zambia, Bwalya Price, areba umupira wari utewe n'umutwe na Saleh Ishimwe
Yannick Mukunzi na Muhire Kevin ba Rayon Sports barebye uyu mukino

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza