Amavubi U-20 yasezereye Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2018 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 20, yanganyije na Kenya ubusa ku busa biyiha amahirwe yo gukomeza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyi myaka kizabera muri Niger 2019.

Iyi kipe itozwa na Mashami Vincent, kuri uyu wa Gatandatu yabonye amahirwe yo kuzakina na Zambia, nyuma yo gusezerera Kenya ku giteranyo cy’igitego kimwe kuri kimwe, byombi byatsinzwe mu mukino ubanza.

Umusaruro Amavubi yakuye muri Kenya atsindira hanze igitego cya rutahizamu Byiringiro Lague ukinira APR FC, watumye yinjira mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo idafite igihunga ndetse iwunganya 0-0.

Nyuma y’umukino Umutoza Mashami Vincent, yavuze ko utari woroshye kuko Kenya yari yakoze impinduka kandi ari ikipe ikomeye ugereranyije n’u Rwanda usanga rufite abakinnyi batamenyeranye kandi baturuka mu makipe yo mu Cyiciro cya kabiri hafi ya bose.

Yongeyeho ko Zambia ari ikipe ikomeye bagiye kwitegura cyane binyuze mu gukaza imyitozo no gushaka imikino ya gicuti myinshi.

Yagize ati “Zambia tugomba kuyitegura twivuye inyuma kuko ifite igikombe giheruka, ifite uburyo bwo gutegura abakiri bato n’uko bagenda basimburana. Ni akazi gakomeye ariko ntabwo watera imbere udakina n’abakomeye, tugiye gushaka imikino ya gicuti kugira ngo dukomeze kwitegura.”

U Rwanda ruzahura na Zambia ifite igikombe giheruka cy’abari munsi y’imyaka 20 mu mukino uteganyijwe ku matariki ya 11 na 18 Gicurasi 2018. Niruyisezerera ruzahita rwitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu 2019 kikazitabirwa n’amakipe umunani azaba yitwaye neza.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

U Rwanda: Fiacre Ntwari, Ishimwe Saleh, Christian Ishimwe, Janvier Bonane, Protais Sindambiwe, Bogarde Cyitegetse, Marc Govin Nshimiyimana, Prince Buregeya, Aime Placide Uwineza, Lague Byiringiro na Patrick Mugisha.

Kenya: Moses Mudavadi, Okoth Bwire, Nasri Mainge, Omenda Teka, Otieno Origa, Vincent Wasambo, Nungari Mwangi, Onyango Opiyo, Patrick Otieno, Ovella Ochieng na Sydney Lokale.

Mugisha Patrick ukinira Marines FC y'i Rubavu asatira izamu rya Kenya
Mugisha Patrick agerageza gucenga ab'inyuma b'Ikipe y'Igihugu ya Kenya
Rutahizamu Byiringiro Lague ukinira APR FC ni we watsinze igitego cy'Amavubi mu mukino wabereye muri Kenya
Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20 yasezereye Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu 2019
Abafana bari bashyigikiye Amavubi U20 ku mukino yanganyijemo na Kenya 0-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Umukino wanyujijwe kuri Televiziyo y'u Rwanda

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza