Amavubi yakoreye imyitozo muri Tunisia yitegura Sudani

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Mutarama 2018 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abakina imbere muri shampiyona, ikomeje imyitozo muri Tunisia yitegura imikino ya gicuti izabanzirizwa n’uwa Sudani kuri uyu wa Gatandatu; Umutoza Antoine Hey akaba yemeza ko izamufasha kureba uko abakinnyi bahagaze mbere yo kujya muri CHAN ya 2018 izabera muri Maroc.

Amavubi yatangiye umwiherero w’iminsi 10 akorera muri Tunisia uzarangira tariki 11 Mutarama ahite yerekeza muri Maroc aho agomba kwitabira irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu nimugoroba, Umutoza Antoine Hey, wari umaze iminsi mu biruhuko iwabo mu Budage akaba yarahuriye n’abakinnyi muri Tunisia, yatangaje ko yabonye bameze neza, bakoze imyitozo nta kibazo bityo yiteguye kubagerageza mu mikino ya gicuti ku buryo CHAN izagera bari ku rwego abifuzaho.

Yagize ati “Twagize imyitozo ibiri (mu gitondo na nimugoroba) ndetse tuzakomeza gutyo ku wa Kane no ku wa Gatanu mbere yo gukina umukino wa mbere wa gicuti ku wa Gatandatu, dukine undi na Namibia ku Cyumweru nyuma duhure na Algeria mu mukino ukomeye cyane ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.”

Yakomeje agira ati “Dufite abakinnyi bose, nta mvune, nta bwoba. Umwuka ni mwiza mu bakinnyi nk’ibisanzwe, bafite imyitwarire myiza, bashyize ibitekerezo byabo ku rugamba bafite kandi baragaragaza ubunyamwuga. Dufite icyumweru cyose cyo gutegura ikipe yacu, abakinnyi bose bazabona umwanya wo gukina mu mikino ya gicuti.”

Hey uheruka gutenguha abakunzi b’ikipe y’igihugu mu mikino ya Cecafa Senior Challenge Cup agasezererwa mu matsinda, yakomeje avuga ko yifuza ko nta mvune abakinnyi ayoboye bagira muri iki gihe kugira ngo bazabashe kwitabira CHAN bose bameze neza bashakire hamwe umusaruro.

Muri CHAN, Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Libya yegukanye iri rushanwa mu 2014, Nigeria na Guinée équatoriale. Umukino wa mbere azawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; akurikizeho Guinée équatoriale tariki 19, asoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018. Imikino yose izabera mu Mujyi wa Tangier.

Urutonde rw’abakinnyi 23 bagomba kwerekeza muri Tunisia

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Nzarora Marcel (Police FC) na Kimenyi Yves (APR FC)

Ba myugariro: Usengimana Faustin (Rayon Sports), Manzi Thierry (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (AS Kigali), Fitina Omborenga (APR FC), Ndayishimiye Célestin (Police FC), Rugwiro Hervé (APR Fc) na Mbogo Ally (SC Kiyovu)

Abakina hagati: Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Bizimana Djihad (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjili (APR FC), Nshuti Savio Dominique (AS Kigali)

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC) na Mubumbyi Barnabé (Bugesera FC)

Ally Niyonzima (ibumoso) ukina hagati mu kibuga na mugenzi we Biramahire Abeddy utaha izamu mu myitozo iganisha kuri CHAN
Kubera ubukonje buri muri Tunisia, bisaba ko bamwe bakora imyitozo bambaye ingofero
Myugariro wa Rayon Sports, Usengimana Faustin, yitezweho kuzafasha Amavubi muri CHAN 2018
Grand Stade de Tanger ni imwe mu zikomeye zibarizwa mu Mujyi Amavubi azakiniramo
Abanyezamu Kimenyi Yves, Ndayishimiye Eric Bakame na Nzarora Marcel bari kumwe n'umutoza wabo, Higiro Thomas
Myugariro wo ku ruhande Ndayishimiye Célestin usanzwe akinira Police FC
Grand Stade de Tanger ni imwe mu zikomeye zibarizwa mu Mujyi Amavubi azakiniramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza