Amavubi yananiwe gutsinda Namibia, Amran anahabwa ikarita itukura

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Mutarama 2018 saa 06:25
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi iri muri Tunisia mu mwiherero utegura imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, yanganyije na Namibia igitego 1-1 mu mukino wa kabiri wa gicuti wabaye kuri iki Cyumweru.

U Rwanda rwabonye itike yo kwitabira CHAN 2018 ku mahirwe ya kabiri nyuma y’uko rwari rwarasezerewe na Uganda ariko Misiri yikuye mu bihugu bizitabira, CAF yemeza ko Amavubi agomba gucakirana na Ethiopia mu mukino wa kamarampaka aranayisezerera.

Nyuma yo kubona itike, Amavubi yitabiriye imikino ya Cecafa Senior Challenge Cup ntirwitwara neza kuko rwasezerewe mu matsinda byatumye umutoza Antoine Hey asaba ko yahabwa umwanya akajyana n’abakinnyi mu mwiherero mbere yo kujya muri CHAN 2018 igomba gutangira tariki 13 Mutarama 2018.

Muri uyu mwiherero Amavubi yakoreye muri Tunisia, agomba gukinamo imikino itatu ya gicuti, aho uwa mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu wayahuje na Sudani ariko ntiwarangira kuko wabayemo imirwano ikomeye ku munota wa 40 biba ngombwa ko uhagarikwa. Mu mukino wa kabiri wabaye Amavubi yahuye na Namibia, umukino urangira ananiwe kubona intsinzi.

Muri uyu mukino, Umutoza Hey yari yakoze impinduka ku bakinnyi bose bari bakinnye na Sudani aha umwanya abakinnyi nka Marcel Nzarora, Ally Mbogo, Herve Rugwiro, Fitina Omborenga na Ndayishimiye Célestin bakina inyuma.

Hagati mu kibuga yari yahaye umwanya Ally Niyonzima, Amran Nshimiyimana, Hakizimana Muhadjili akoresha ubusatirizi bwa Barnabé Mubumbyi, Nshuti Dominique Savio na Nshuti Innocent.

Iminota 45 yabaye myiza ku Rwanda ndetse rwanabonye igitego gifungura ku mupira Nshuti Innocent yahaye Savio na we agahita awuruhukiriza mu izamu.

Igice cya kabiri cyatangiye nabi kuko ku munota wa 49 rutahizamu Nshuti Innocent yahise avunika asohoka mu kibuga asimburwa na Yannick Mukunzi nyuma y’iminota mike, Namibia ihita yishyura ku gitego cya Itamunua Keimune.

Hey yatangiye gukora impinduka zitandukanye akuramo Mubumbyi aha umwanya Mico Justin ku munota wa 66, nyuma y’iminota itatu akuramo Nshuti Savio yinjiza Biramahire Abeddy ashaka kureba uko bahagaze ariko anashaka igitego cy’intsinzi.

Ntibyamuhiriye kuko ku munota wa 74, Nshimiyimana Amran, yabonye ikarita itukura asohorwa mu kibuga nyuma yo guhabwa imihondo ibiri. Ibi byagabanyije amahirwe y’u Rwanda yo gutsinda uyu mukino biba ngombwa ko umutoza akuramo Hakizimana Muhadjili ukina asatira yinjiza myugariro Manzi Thierry kugira ngo adatsindwa.

Muri uyu mwiherero uzarangira tariki 11 Mutarama, Amavubi agomba gukina undi mukino umwe wa gicuti na Algeria kuwa Gatatu w’iki cyumweru mbere yo kwerekeza muri Maroc.

Muri CHAN, Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Libya yegukanye iri rushanwa mu 2014, Nigeria na Guinée Équatoriale.

Umukino wa mbere azawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; akurikizeho Guinée Équatoriale tariki 19, asoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018. Imikino yose izabera mu Mujyi wa Tangier.

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro mbere yo gutangira kw'imikino
Abakinnyi ba Namibia babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi

Amafoto: Ferwafa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza