Amavubi yatsinzwe na Algeria mu mukino wa nyuma mbere ya CHAN 2018

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi ikomeje kwandikisha amateka mabi mu mikino ya gicuti yari yahawe ngo iyifashe kwitegura irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, irangiye nta n’umwe itsinze.

Imikino itatu Amavubi yagombaga gukina mu mwiherero w’iminsi icumi yakoreye muri Tunisia yitegura CHAN 2018, uwa mbere wahagaritswe ku munota wa 40 nyuma y’uko abakinnyi b’u Rwanda barwanye n’aba Sudani ku wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018.

Wakurikiwe n’uwa Namibia ku Cyumweru urangira ari igitego 1-1, u Rwanda ruhabwa ikarita itukura ya Amran Nshimiyimana.

Umukino wa nyuma mu ya gicuti iyi kipe iyobowe na Antoine Hey yari ifitanye na Algeria kuri uyu wa Gatatu ni wo wari witezwe cyane n’Abanyarwanda ahanini kubera amateka y’iki gihugu cyo mu Barabu gihora mu bya mbere muri Afurika.

Mbere y’umukino Umutoza Hey yari yatangaje ko byanze bikunze bagomba kwitwara neza kugira ngo bibongerere icyizere mbere yo kujya muri CHAN izatangira mu mpera z’iki cyumweru ariko iminota 90 yarangiye bahawe isomo rya ruhago banyagirwa ibitego 4-1.

Hey yari yabanje mu kibuga abakinnyi yizera cyane ndetse bigaragara ko ari na bo kipe ya mbere bayobowe na kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame mu izamu ariko byasabye iminota 10 gusa kugira ngo Algeria ibone igitego cya mbere cyatsinzwe na Farouk Chafai n’umutwe ku mupira wavuye muri koluneri yatewe na Beoussa Mokhtar.

Amavubi yagerageje kwishyura ku munota wa 16 Biramahire Abeddy atsinda igitego ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

Algeria yo itapfushaga amahirwe ubusa, yongeye kugera imbere y’izamu rya Bakame ku munota wa 22 ihita itsinda igitego cya kabiri cya Abid Mohamed Lamine.

Iyi kipe ni bwo yo nta byinshi yakiniraga kuko nta rushanwa itegura vuba, yarushije Amavubi bikomeye ndetse ku munota wa 29 itsinda igitego cya gatatu n’ubundi cya Chafai Farouk wigaragaje cyane na ho u Rwanda rubonye n’amahirwe yo kwishyuramo kimwe ku munota wa 32, umupira Biramahire awutera hanze y’izamu.

Igice cya mbere cyashariraga ku Mavubi cyarangiye afite umwenda w’ibitego 3-0 bituma igice cya kabiri gitangiye umutoza Hey akora impinduka enye zihuse akuramo Mico Justin aha umwanya Savio Dominique Nshuti, Faustin Usengimana asimbura Manzi Thierry, Ally Niyonzima afata umwanya wa Amran Nshimiyimana na ho Omborenga Fitina asimbura Eric Iradukunda.

Ntibyabujije Algeria gukomeza kwiharira umukino byanatumye ku munota wa 65 Hey yongera gukora impinduka ebyiri icya rimwe, yinjiza Mubumbyi Barnabé akuramo Biramahire Abeddy na ho Djabel Manishimwe asimbura Yannick Mukunzi.

Mubumbyi ni we waje kubasha gutsindira u Rwanda igitego kimwe cyo kwishyura ku munota wa 79 ariko Algeria ishyiramo icya kane ku munota wa 89 cya El Habib ari na cyo cyarangije umukino.

Mu mikino itatu ya gicuti irangiye Amavubi atsinzwe ibitego bitanu, atsinda bibiri, abona n’ikarita imwe itukura.

Iyi kipe igomba gutangira CHAN 2018 tariki ya 15 Mutarama ihanganye na Nigeria mu mukino wa mbere; izakurikizaho Guinée Equatoriale tariki 19, mbere yo kwisobanura na Libya tariki 23 Mutarama 2018.

Mu mikino itatu ya gicuti irangiye Amavubi atsinzwe ibitego bitanu, atsinda bibiri, abona n’ikarita imwe itukura
Abakinnyi ba Algeria batsinze Amavubi ibitego bine kuri kimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza