Amavubi yasesekaye muri Uganda (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Kanama 2017 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi yageze muri i Kampala muri Uganda aho igomba kwisobanura n’iki gihugu mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018.

Antoine Hey n’abakinnyi 19 yatwaye, bahagurutse i Kigali saa mbili n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Kane n’indege ya RwandAir bagera muri Uganda mu ma saa yine.

Bafite akazi katoroshye imbere y’iki gihugu ubusanzwe gikomeye kurusha ibindi muri ruhago y’Akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika by’umwihariko gifite amateka meza ku Rwanda kuko rutarabasha kuyitsinda mu mikino itanu iheruka guhuza impande zombi.

Nyuma y’uyu mukino uzabera kuri St Mary’s Stadium, Kitende saa 4h00 zaho arizo saa cyenda z’i Kigali; umukino wo kwishyura uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y’icyumweru kimwe. Ikipe izitwara neza izahita ibona itike yo kwitabira CHAN 2018 izabera kuri Kenya.

Abakinnyi umutoza Antoine Hey yajyanye muri Uganda

Ndayishimiye Eric Bakame, Nzarora Marcel, Kimenyi Yves, Nsabimana Aimable, Rucogoza Aimable, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Bishira Latif, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Imanishimwe Emmanuel, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Iradukunda Eric, Nshuti Dominique Savio, Mubumbyi Barnabé, Nshimiyimana Amran na Biramahire Abeddy.

Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda,Noel Mucyo, ni we wagiye ku kibuga cy’indege kwakira abasore b’Amavubi.

Umunyamakuru wa RBA, Patrick Habarugira (ibumoso) na we yajyanye n'ikipe y'igihugu muri Uganda
Abakinnyi b'Amavubi bahagurutse bose bameze neza
Ndayishimiye Eric Bakame na Niyonzima Olivier bakinana muri Rayon Sports mu bakinnyi berekeje muri Uganda
Amavubi arashaka gukuraho amateka mabi yo kumara imikino itanu ataratsinda na Uganda
Umutoza Antoine Hey aganira n'itangazamakuru ryo muri Uganda
Abakinnyi b'Amavubi bayobowe n'Umutoza Antoine Hey bageze muri Uganda aho biteguye gucakirana na Uganda Cranes ku wa 12 Kanama 2017
Ikipe y'igihugu, Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018
Abakinnyi b'Amavubi bacumbikiwe muri Imperial Resort Beach
Abasore b'Amavubi bageze kuri Hoteli bagomba gucumbikamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza