Amavubi yatsinze Sudani mbere yo guhura na Uganda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Kanama 2017 saa 06:11
Yasuwe :
1 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatsinze Sudani ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wa gishuti kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mbere yo kwerekeza i Kampala mu mukino w’ishiraniro na Uganda.

Amavubi yasezereye Tanzania mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 izabera muri Kenya kuri ubu aritegura gusura Uganda mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma uzaba tariki 12 Kanama 2017.

Iyi kipe y’umutoza Antoine Hey kuri uyu wa Mbere yakinnye umukino wa gishuti na Sudani kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu rwego rwo gukaza imyitozo no kureba uko abakinnyi bahagaze mbere y’urugamba nyirizina rubategereje kuwa Gatandatu.

Nk’uko amaze kubimenyereza abafana, umutoza yari yakoresheje uburyo bwa 3-5-2, ubwugarizi burizwe na Rucogoza Aimable, Manzi Thierry na Nsabimana Aimable mu gihe Nshuti Innocent na Savio Nshuti Dominoque aribo bashakaga ibitego.

Umukino ugitangira, Amavubi yabonye igitego hakiri kare cyane cyatsinzwe na Savio Nshuti Dominique ku munota wa gatatu nyuma y’umupira wihuta yahawe na Imanishimwe Emmanuel mu ruhande rw’iburyo na we nta kuzuyaza ahindukiza umuzamu Salim Akram.

Iki gitego cyakanguye Sudani, itangira guhererekanya neza hagati mu kibuga, ndetse ku munota wa cyenda ibona amahirwe akomeye kuri coup franc yari hafi y’urubuga rw’amahina babonye Mambo akoreye ikosa kuri Maki Saifeldin gusa Osman Mohamed awuteye ujya hanze gato.

Sudani yagaragazaga imbaraga nyinshi, yakomeje kwiharira umupira ku munota wa 15 ibona indi coup franc noneho iri ku murongo w’uburuga rw’amahina ku ikosa ryari rikozwe na Bizimana Djihad wari kapiteni w’Amavubi, na yo ntibayibyaza umusaruro.

Iyi kipe nayo yitegura umukino wo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN izakina na Ethiopia, yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 25 cyatsinzwe na Maki Saifledlin ku mutwe yeshyize ku mupira wari utewe na Hassan Abdelhman, umuzamu Nzarora ananirwa kuwukuramo.

Muri iyi minota, ubwugarizi bw’Amavubi cyane cyane Nsabimana Aimable, bwagaragazaga intege nke byatumye Sudani ibona amahirwe abiri yikurikiranya y’ibitego byari byabazwe ariko Nzarora Marcel wari wasimbuye Ndayishimiye Eric Bakame abyitwaramo neza ndetse n’abafana bamukomera amashyi.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, umutoza Hey yakoze impinduka ku bakinnyi bashaka ibitego, aha umwanya Mubumbyi Bernabeu, Abeddy Biramahire, Olivier Sefu Niyonzima basimbura Muhire Kevin, Savio Nshuti na Innocent Nshuti.

Amavubi yongeye kugaragaza ishyaka, akagera imbere y’izamu rya Sudani kenshi ariko guteramo bikanga. Iyi kipe na yo ni ko yakoraga impinduka, umutoza agerageza abakinnyi batandukanye azifashisha mu mukino wa Ethiopia.

Abafana b’Amavubi baringaniye bari baje kuri uyu mukino bongeye kwitera mu bicu ku munota wa 75 ubwo Mubumbyi yabonaga igitego cya kabiri ku mupira wavuye muri Coup franc yatewe na Bizimana Djihad nyuma y’ikosa ryari rikorewe Iradukunda Eric ukomeje kwigaragaza kuva yagirirwa icyizere agahamagarwa.

Nubwo amakipe yombi yakomeje kugerageza, Sudani ishaka kwishyura naho u Rwanda rushaka icya gatatu, nta kindi gitego cyongeye kuboneka iminota 90 yarangiye ari 2-1.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

U Rwanda:

Mu izamu: Nzarora Marcel

Abakina inyuma: Manzi Thierry, Rucogoza Aimable, Nsabimana Aimable

Hagati: Iradukunda Eric, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad (C), Mukunzi Yannick na Muhire Kevin

Abakina imbere: Nshuti Innocent, Nshuti Savio Dominique

Sudani:

Umuzamu: Salim Akram

Abakina inyuma: Osman Mohamed (C), Hassan Abdelhman, Zakaria Hamza, Abdalla Nasreldin

Abakina hagati: Daiyeen Walieldin, Abdelrahman Maaz, Maki Saifeldin

Abakina imbere: Tairab Mohamed, Mohamed Abu Aagla, Makki Bakri.

Savio Nshuti na Imanishimwe Emmanuel nibo bagize uruhare mu gitego cya mbere cy'Amavubi
Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent ahagarika umupira akabanza kureba mugenzi we ahereza
Bizimana Djihad ataka cyane nyuma y'ikosa yakorewe na Makki Bakri
Bizimana Djihad yirukankana umupira akurikiwe na Abdalla wa Sudani
Hassa Abdelrahman agerageza guha bagenzi be umupira imbere y'izamu ry'Amavubi
Iradukunda Eric yiruka ajya gutabara izamu ry'Amavubi ku mupira wari ufitwe na Maaz
Abakinnyi ba Sudani bishimira igitego cyo kwishyura
Nzarora Marcel ajya kuzana umupira mu rushundura amaze gutsindwa igitego
Kapiteni wa Sudani Osman Mohamed agerageza gucenga kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad
Myugariro Rucogoza Aimable Mambo agerageza gukura umupira kuri Mohemed Abu Aagla wa Sudani
Yannick Mukunzi ashaka gukura umupira kuri Daiyeen Walieldin wambaye karindwi
Umutoza mukuru Antoine Hey yumiwe, Higiro Thomas ariwe utanga amabwiriza
Sudani yanyuzagamo ikotsa Amavubi igitutu cyane
Aba bera kenshi bagaragara ku mikino y'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza