Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 04:03
Yasuwe :
1 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatsinzwe umukino wa kabiri mu irushanwa rya Cecafa y’ibihugu riri kubera muri Kenya aho yatsinzwe na Zanzibar, ibitego bitatu kuri kimwe.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Antoine Hey, mbere y’umukino yari yavuze ko kuri iyi nshuro agomba kwitwara neza akabasha kubona amanota atatu ya mbere nyuma yo gutsindwa na Kenya mu mukino ufungura irushanwa ibitego bibiri ku busa.

Mu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Zanzibar yihereranye Amavubi iyitsinda inayirusha nyuma y’amakosa ya hato na hato yagiye akorwa na ba myugariro b’u Rwanda.

Igitego cya mbere cya Zanzibar cyabonetse ku munota wa 34 gitsinzwe na Mudathiri Yahya ku mupira mwiza yari ahawe na mugenzi we wakinaga ku ruhande rw’ibumoso, undi nawe agahita aboneza mu rushundura n’umutwe, ku buryo umuzamu Kimenyi Yves atabashije kumenya aho unyuze kimwe na ba myugariro be.

Amavubi yagerageje gusatira kugira ngo arebe uburyo yakwishyura maze ku kazi gakomeye kakozwe n’abasore barimo Biramahire Abeddy n’abandi, Muhadjiri Hakizimana usanzwe ukinira APR FC aza kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 46.

Ntibyarangiriye aho kuko ku munota wa 52, abasore ba Zanzibar basatiriye Amavubi, bagahererekanya imipira myiza mu rubuga rw’amahina ari nayo yaje kuvamo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Juma.

Zanzibar yakomeje gusatira maze iza guca mu rihumye abasore b’Amavubi kuri contre-attack, umusore Kassim Khamis atsinda igitego cyiza asigaranye n’umunyezamu ku munota wa 85.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Antoine Hey, utarigarurira imitima y’Abanyarwanda kuva yahabwa Amavubi, mbere y’umukino yari yavuze ko gutsindwa na Kenya mu mukino wa mbere wa Cecafa byatewe no kwakirwa nabi no kudahabwa ibiryo, asezeranya ko hagomba kuba impinduka ku mukino wa kabiri wa Zanzibar.

Hey yari yizeje ko kuri uyu wa Kabiri agomba gukinisha abakinnyi bose batagaragaye mu mukino wa mbere, kubera ibibazo by’imvune umunaniro, kwakirwa nabi n’ibindi ikipe irimo bitoroshye ariko bikaba no mu rwego rwo gukomeza kubazamurira urwego rw’amarushanwa bose, bitegura imikino ya CHAN 2018 iteganyijwe mu kwezi gutaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza