Ambasaderi Mugambage yijeje Amavubi umurindi w’abafana ku mukino wa Uganda (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2017 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage yasuye ikipe y’Igihugu Amavubi iherereye muri Uganda aho yitegura gukina na Uganda Cranes mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018) kizabera muri Kenya, abizeza ko Abanyarwanda bose baba muri iki gihugu babari inyuma.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mbere y’amasaha make ngo ibihugu byombi bifitanye amateka yihariye mu mupira w’amaguru byongere guhurira mu mukino ubanza uzatanga amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya CHAN, Ambasaderi Mugambage yasuye abasore b’Amavubi abasaba guhagararira neza igihugu.

Yagize ati “Muzakoreshe imbaraga zanyu zose kugira ngo muheshe ishema igihugu cyacu. Icyo nabizeza ni uko mutari mwenyine, Abanyarwanda baba muri Uganda biteguye kuza kubashyigikira ari benshi.”

Kapiteni w’Amavubi, Ndayishimiye Eric Bakame, utazagaragara kuri uyu mukino kubera amakarita abiri y’umuhondo yahawe ku mukino wa Tanzania u Rwanda rwasezereye mu cyiciro kibanza, yahaye Abanyarwanda icyizere ko biteguye kwitwara neza.

Bakame yagize ati “Twishimiye uko twakiriwe hano muri Uganda. Kuva ku Kibuga cy’indege, Ambasade yacu yatubaye hafi ndetse tunacumbikirwa kuri hoteli nziza iri hafi y’amazi. Natwe ntabwo tuzatenguha Abanyarwanda tuzabahesha intsinzi.”

Amavubi yahagurutse mu Rwanda ku wa Kane, yajyanye intego yo kongera kwandikira amateka kuri Uganda bayikuraho itike nk’uko bakuru babo babigezeho mu 2004 ubwo babonaga iyo kwerekeza muri CAN yabereye muri Tuniziya.

Amavubi amaze umunsi umwe muri Uganda acumbikiwe muri Imperial Resort Beach Hotel.

Ku rundi ruhande, ikipe y’Igihugu ya Uganda yongeye kugarura akanyamuneza mbere yo gucakirana n’Amavubi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Kanama 2017, nyuma y’inkuru ishimishije yo kugaruka k’umwe mu bakinnyi b’inkingi zayo za mwamba, Savio Kabugo wari wavunitse.

Uyu mukino uzabera kuri St Mary Kitende Stadium saa cyenda z’i Kigali (saa kumi z’i Kampala) uzasifurwa n’Abarundi Ndabihawenimana Pacifique, Baguma Gustave, Habimana Willy na Gatogato Georges naho uhagarariye umukino akazaba ari Mohamed Omar Abubaker Yusuf ukomoka muri Kenya.

Abakinnyi umutoza Antoine Hey yajyanye muri Uganda:

Ndayishimiye Eric Bakame, Nzarora Marcel, Kimenyi Yves, Nsabimana Aimable, Rucogoza Aimable, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Bishira Latif, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Imanishimwe Emmanuel, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Iradukunda Eric, Nshuti Dominique Savio, Mubumbyi Barnabé, Nshimiyimana Amran na Biramahire Abeddy.

Abakinnyi b'Amavubi bafite icyizere cyo kwitwara neza ku mukino wa Uganda Cranes
Abakinnyi b'Amavubi bacumbikiwe muri Imperial Resort Beach Hotel muri Uganda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage yasuye ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura gukina na Uganda Cranes mu gushaka itike ya CHAN 2018
Bakame (uhagaze) yijeje Abanyarwanda ko Amavubi azitwara neza ku mukino wa Uganda
Abatoza n'abakinnyi b'Amavubi bumva impanuro za Ambasaderi Mugambage
Ambasaderi Mugambage yijeje Amavubi umurindi w’abafana ku mukino wa Uganda Cranes
Niyonzima Olivier Sefu (iburyo) na bagenzi be bateze amatwi Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage
Ambasaderi Mugambage asuhuzanya n'abatoza b'Amavubi
Ambasaderi Mugambage asuhuzanya n'Umutoza w'Amavubi, Antoine Hey
Abakinnyi b'Amavubi basabwe guhesha u Rwanda ishema
Ambasaderi Mugambage Frank aganira n'umunyamakuru wa RBA, Patrick Habarugira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza