Andi mafoto y’umukino APR FC yasezerewemo na AC Djoliba muri CAF Confederation Cup

Yanditswe na Muhizi Serge
Kuya 20 Werurwe 2018 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Icyizere cy’abakunzi ba APR FC cyo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup cyayoyotse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Werurwe 2018, nyuma yaho ikipe yabo isezerewe na AC Djoliba yo muri Mali.

Iyi kipe yari ifite inzozi zo gukandagiza ikirenge mu matsinda ku nshuro yayo ya mbere ntiyahiriwe n’urugendo kuko yasezerewe kubera igitego kimwe yinjijwe mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali.

Kuri uyu mukino, AC Djoliba niyo yanyeganyeje inshundura hakiri kare kuko ku munota wa 10, Siaka Bakayoko yaciye mu rihumye ab’inyuma ba APR FC atera umupira w’umutwe waruhukiye mu rushundura.

APR FC itozwa na Ljupko Petrović yakiniraga imbere y’abafana bayo yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 19 ku ishoti rikomeye rya Bizimana Djihad ndetse inashyiramo icya kabiri cya Nshuti Innocent ku wa 76.

Abafana ba APR FC bari bamaze kwigarurira icyizere ko ikipe yabo yakomeza umugoroba wababereye mubi kuko umukino warangiye ari 2-1. APR FC yasezerewe nyuma yo kunganya na AC Djoliba ibitego 2-2 mu mikino yombi, isigara kubera igitego yatsindiwe iwayo.

IGIHE yakusanyije amafoto yaranze y’ibihe by’ingenzi byaranze umukino wa APR FC na AC Djoliba.

Inkuru bifitanye isano:APR FC yasezerewe na Djoliba AC yo muri Mali mu mikino Nyafurika

Umukino watangiye abafana ba APR FC bataraba benshi ku kibuga
Ba Kapiteni b'amakipe yombi n'abasifuzi mbere y'umukino
Abakinnyi ku mpande zombi basuhuzanya mbere yo gutangira umukino
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba AC Djoliba babanje mu kibuga
Muhadjili Hakizimana agundagurana n'umukinnyi wa AC Djoliba
APR FC yahaye akazi gakomeye Djoliba AC inayitsindira kuri Stade Amahoro
Boubacar Traoré ahanganye na Bizimana Djihad uri mu bakinnyi beza ba APR FC
Ibice bimwe bya Stade Amahoro byarimo abafana bake
Abakinnyi ba AC Djoliba bigaragara ko bariye neza
Abakinnyi ba AC Djoliba bishimira igitego cyabonetse ku munota wa 10 gitsinzwe na Siaka Bakayoko
Djoliba AC yari yiboneye abafana batari bake kuri Stade Amahoro biganjemo abihebeye Rayon Sports
Abatoza ba APR FC bajya inama zabafasha gutsinda AC Djoliba yo muri Mali
Abafana babiri bashyigikiye Djoliba AC bari bazanye n'amabendera yayo
Abakunzi b'akadasohoka ba APR FC nabo bari babukereye
Kimenyi Yves yari yuzuye mu izamu
Ljupko Petrović utoza APR FC ajya gutanga inama nyuma y'igice cya mbere cy'umukino
Adama Keïta areba umupira ujya mu rushundura ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent
Faradjallah Ndagano (ibumoso) uyobora AZAM mu Rwanda ari kumwe n'Umuyobozi wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, barebye uyu mukino
Minisitiri w'Ingabo, Gen Kabarebe James, mu banyacyubahiro barebye umukino
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba
Imanishimwe Emmanuel yacenze umukinnyi wa Djoliba AC aryama hasi
Muhadjili Hakizimana (waguye hasi) arwanira umupira n'umukinnyi wa AC Djoliba
Umukino wari ishiraniro ku mpande zombi
Ibyishimo byari byasendereye ku maso y'abafana
Imwe mu mafoto meza yafashwe kuri uyu mukino
Abafana ba APR FC bari baserukanye imyambarire yihariye
Issa Bigirimana yatswe umupira akurura ikabutura ya Emile Koné
Mamadou Cissé ahanganye na Muhadjili Hakizimana
Mu bafanaga Djoliba AC harimo n'abari bambaye ibirango bya Rayon Sports
Ombolenga Fitina ashaka gucenga Boubacar Traoré
Savio Dominique Nshuti agerageza gutambuka kuri Boubacar Traoré
Uyu mufana wo muri Online Fan Club nawe yashyigikiye ikipe ye karahava
Yafanaga AC Djoliba mu buryo buhambaye
Yari yitwaje ifoto y'ikipe yihebeye
Savio yahaye abakinnyi ba AC Djoliba akazi gakomeye
Iranzi Jean Claude agerageza gucenga Seydou Diallo wa AC Djoliba
Siaka Bakayoko yabangamiye Iranzi Jean Claude wari ugerageje ishoti rikomeye
Umunyezamu Adama Keïta areba agenzura ikibuga mbere yo gutanga umupira kuri bagenzi be
Adama Keïta yakuyemo imipira yasaga n'ishobora kuvamo igitego
Mu minota ya nyuma abakinnyi ba Djoliba AC banyuzagamo bakaryama mu kibuga batinza iminota
Abakinnyi ba Djoliba AC bafite ibigango ku buryo bagoye abasore ba APR FC
Adama Keïta ashimira abafana babaye inyuma ikipe ye, ikegukana intsinzi
Abakinnyi ba Djoliba AC mu byishimo nyuma yo gusezerera APR FC
Ljupko Petrović yashimiye abakinnyi be uko bitanze nubwo amahirwe yo gukomeza atabasekeye

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza