Andrew Buteera ukinira APR FC agiye kurushinga n’umukobwa amaze imyaka itanu yarihebeye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Werurwe 2017 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Andrew Buteera ukinira APR FC hagati mu kibuga, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017, azambika impeta y’urudashira Umulisa Yvonne bamaranye imyaka itanu bakundana.

Buteera wari umaze igihe atagaragara mu mikino y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kubera ikibazo cy’imvune yagize, yaje koherezwa kuvurirwa muri Maroc.

Ku itariki ya 22 Gashyantare 2017 nibwo yabazwe mu ivi n’inzobere z’abaganga zo muri iki gihugu, ahita anahabwa ukwezi ko kuruhuka aho biteganyijwe ko azatangira imyitozo yoroheje nko kwiruka buhoro buhoro mu cyumweru gitaha.

Mu kiganiro Buteera yagiranye na IGIHE yatangaje ko agiye gukoresha iki kiruhuko afite agakora ubukwe na Umulisa Yvonne bamaze imyaka itanu bari mu rukundo ndetse bakaba banafitanye umwana w’umwaka n’igice.

Yagize ati “Gukora ubukwe iki gihe ni ibintu twari twarateguye kuva mbere. Gusa haje kuzamo ikibazo nza kuvunika, ndavuga nti cyaba ari cyo gihe cyiza mfite umwanya uhagije aho kugira ngo tuzakore ubukwe ndi muri shampiyona.”

Butera avuga ko Umulisa bahuye mu 2012, amwiyumvamo bigenda bikura kugeza ubwo yumvise ko ariwe ugomba kumubera nyina w’abana.

Ati “Mpura nawe (Umulisa) nahise mwiyumvamo nubwo ntari guhita menya ko ari we tuzabana. Gusa nagiye ndeba imico ye n’uko ateye nsanga ibyo nifuza byose arabyujuje kandi ikirenze byose arankunda. Sinzi uko namuvuga gusa ni umukobwa utandukanye n’abandi kandi wanyuze umutima wanjye.”

Buteera agiye kurongora nyuma y’abandi bakinnyi ba APR FC baherutse gukora ubukwe barimo Habyarimana Innocent, Nshimiyimana Imran na Herve Rugwiro uherutse gusaba akanakwa Mugabekazi Carine.

Andrew Buteera amaze imyaka itanu akundana na Umulisa Yvonne
Buteera na Umulisa basengerwa ku munsi wo kwerekanwa mu rusengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza