APR FC ifite Yanga mu nzira yo guhatanira miliyoni zisaga 450

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 21 Ukuboza 2016 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona, irasabwa gusezerera Zanaco yo muri Zambia n’ikipe izarokoka hagati ya Yanga yo muri Tanzania na Ngaya Club de Mdéyo muri Comores kugira ngo yegukane ibihumbi 550 by’amadorali azahabwa ikipe izagera mu matsinda ya CAF Champions League ya 2017.

Ibi bikaba bimenyekanye nyuma ya Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CAF Champions League na Confederation Cup y’umwaka wa 2017.

APR FC na Yanga zaherukaga guhurira i Kigali muri Werurwe uyu mwaka

Bitandukanye n’imyaka yabanje, mu marushanwa nyafurika y’uyu mwaka wa 2017, bizajya bisaba amakipe gutsinda imikino ibiri kugira ngo agere mu matsinda y’aya marushanwa abiri akomeye kuri uyu mugabane ku rwego rw’amakipe.

Amakipe 16 azashobora kugera muri iki cyiciro, azahabwa buri imwe amadorali ya Amerika ibihumbi 350 (446 110 000 Frw), amafaranga azagenda azamuka mu gihe cyose ikipe ishoboye kugera ku cyiciro cyisumbuye akagera ku madorali 650, 000 muri ¼, 1 200 000$ muri ½ ndetse na 2 500 000$ ku ikipe izashobora kwegukana igikombe.

Kugira ngo APR FC, yegukanye shampiyona umwaka ushize ishobore kugera kuri iki cyiciro, irasabwa gusezerera Zanako yo muri Zambia, maze ikazatagereza ikipe izarokoka hagati ya Yanga yo muri Tanzania na Ngaya Club de Mdé yo mu Birwa bya Comores, aho amahirwe menshi ari uguhura na Yanga ya Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima.

APR FC na Yanga, zari zarahuye uyu mwaka mu mikino nk’iyi no mu cyiciro nk’icyo bashobora kongera guhuriramo umwaka utaha. Icyo gihe, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari ifite umutoza mushya, yatsindiwe i Kigali 2-1 mu mukino ubanza mu gihe uwo kwishyura yawunganyirije i Dar es Salaam 1-1. Iyi mikino yombi ariko iyi kipe yo mu Rwanda ikaba yararushije bigaragara Watoto wa Jangwani, ariko amahirwe ntayisekere imbere y’izamu.

APR FC ntabwo yari yagera mu mikino yo mu matsinda mu marushanwa Nyafurika, gusa inshuro ebyiri, yagiye ishobora kugera mu cyiciro cya gatatu cy’amajonjora (2004,2005), icyiciro umwaka utaha izaba isabwa kugeramo kugira ngo ijye mu matsinda.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports yatwaye igikombe cy’amahoro, irasabwa gusezerera maze igacakirana na AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali, kugira ngo ibe yagera mu matsinda ya Confederation Cup. Ikipe izagera muri iki cyiciro, yo izahabwa amadorali ya Amerika ibihumbi 275 ni arenga gato miliyoni 222 mu manyarwanda.

Haruna ashobora kongera kwisanga ahanganye n'abanyarwanda mu marushanwa nyafurika umwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza